Nyakanga, ukwezi gukomeye muri dipolomasi mpuzamahanga ku Rwanda

Muri Nyakanga u Rwanda ruzagendererwa n’abayobozi bakomeye barimo uw’u Bushinwa, u Buhinde n’uwa Mozambique, mu rwego rwo kunoza umubano ibihugu bifitanye.

Perezida w'u Bushinwa Xi Jiping na we azasura u Rwanda muri Nyakanga, nyuma y'uruzinduko rwa Kagame mu Bushinwa muri Mutarama
Perezida w’u Bushinwa Xi Jiping na we azasura u Rwanda muri Nyakanga, nyuma y’uruzinduko rwa Kagame mu Bushinwa muri Mutarama

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Nduhungirehe Olivier, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018.

Biteganijwe ko Perezida Xi Jiping azaba ari mu Rwanda kuva ku itariki ya 22 kugeza 23 Nyakanga 2018, uruzinduko rwe ruzaba ruje nyuma y’urwa Liu Xiaofeng Visi Perezida wa Komite y’Ishyaka riri ku butegetsi uheruka mu Rwanda umwaka ushize.

Perezida Kagame na we yasuye icyo gihugu muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’ubutumire yari yazaniwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi Met ubwo na we yari yasuye u Rwanda muri Mutarama uyu mwaka.

Mu bindi byagarutsweho muri icyo kiganiro ni igitotsi kikiri hagati y’u Rwanda na Uganda, icyakora Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kizongera kuganirwaho mu nama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Umuhora wa ruguru izaba muri Nyakanga 2018.

Ku by’amasezerano ya AGOA yerekeranye no guca imyenda ya caguwa mu Rwanda mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibirwanya, u Rwanda ruvuga ko rutazasubira inyuma ku cyemezo rwafashe.

Umunyabanga wa Leta Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro n'abanyamakuru
Umunyabanga wa Leta Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro n’abanyamakuru

Ku by’uko u Bufaransa bwabangamira kandidatire ya Minisitiri Louise Mushikiwabo ku buyobozi bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuko akomoka mu gihugu kidakoresha cyane urwo rurimi, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nta mpungenge biteye kuko uwo muryango uhuriweho n’ibihugu byinshi byifatira ibyemezo.

Ikindi cyagarutsweho ni ikibazo cy’umucamanza Theodore Meron ukomeje kurekura ba ruharwa bakoze Jenoside batarangije ibihano. U Rwanda ngo ruzakomeza kuganira n’ibihugu by’isi yose ku buryo byahagarara kuko ngo ari igitutsi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo ngo biteye impungenge kuko hari n’izindi nyandiko zasohotse z’abandi ba ruharwa barimo Col Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze wandikaga mu kinyamakuru rutwitsi ‘Kangura’,banditse basaba kurekurwa, na bo ngo bakaba bashobora kurekurwa.

Ku byerekeye igitero cya Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru cyahitanye abantu babiri abandi bagakomereka, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hakiri kare kugira icyo u Rwanda rubivugaho, kuko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane abateye abo ari bo n’aho baturutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka