Nyagatare: Komite nyobozi y’akarere na yo ireguye

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare yari igizwe na Mupenzi George wayoboraga Akarere, Kayitare Didace wari ushinzwe ubukungu ndetse na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza bamaze kwegura.

Abo bayobozi beguye, nyuma ya Komite nyobozi ya Bugesera yeguye mu mpera z’icyumweru gishize, na bo bakaba bareguye bakurikira Komite nyobozi ya Gicumbi na yo yari yegujwe muri icyo cyumweru

Aya makuru aravuga ko abo bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Mupenzi George wayoboraga Akarere ka Nyagatare yeguranye na komite ye
Mupenzi George wayoboraga Akarere ka Nyagatare yeguranye na komite ye

Rukeba Chantal Atukunda umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare yemeje ko abo bayobozi bose bamaze kumugezaho ubwegure bwabo.

Avuga ko igisigaye ari uko hagiye gutumizwa inama njyanama igasuzuma ubwegure bwabo hakanemezwa uzaba ayobora akarere by’agateganyo.

Yemeza ko nta mpamvu batanze bashingiyeho basaba kwegura kuko banditse ko babikoze ku mpamvu zabo bwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 42 )

Uvuze ngo ni tour du Rwanda ndabona nanjye kwegura bifite umuvuduko nkayo. Nisabire abafata abakora amategeko bashuireho itegeko bariya bayobozi nabo bajye bashyirwaho na Prezida nubundi benshi usanga abaturage baba batabazi, uko batorwa ni amayobera.
Ikindi hakoreshwe ubushishozi wasanga niba hatarimo guhabwa inshingano zirenze ubushobozi bwabo, habamo kunanizanya mubo bakorana mu karere cyangwa mu mirenge n’utugari, kubura cyangwa kwimwa ibyangombwa bibafasha, hakaba banakwiyongeramo icyo nakwita ishyari cyangwa se amatiku muri za njyanam.
Ese inshingano za Nyanama zo ni izihe ko bariya begura bonyine, baba baragiriwe inama ntibumve, barasumiwe ku gihe na nde?

Kurawige yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Akarere ka Huye naho Nyobozi ikwiriye kwegura kubera imikorere mibi imaze igihe kirerekire.Hari ibibazo byinshi:Abaturage batuye impare baheze mugihirahiro,abaturage bariririwe Inka bahawe na President wa Republic.

Cyuma yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Kicukiro ariko Mayor we ategereje iki? Turashaka kongera kuba aba mbere muri byose!

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Uyu mu mayor wa kicukiro yasubije inyuma akarere kuburyo kugira ngo gasubire ku murongo bisaba imyaka itari munsi y’itanu. Uretse no kuba ari umugome agira n’amagambo mabi adakwiye umuyobozi wanize amashuli nkaye.

Masabo yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Njye Iyo suzumye uturere dukunda kwegura bituruka kubakozibandi babatechnicien igitekerezo buriwese kumuhigowe nahubundi meya aza bavuga ngo azabasiga,

Uwimana yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Abatuye Muri Nyagatare twe twibazaga imiyoborere Yababayobozi ikatuyobera Nyagatare imikorere yaho Usanga yihariye

Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

hahah Umuyobozi uboneka mu bakozi ari uko Akarere kabonye abashyitsi. byari ibibzo pe!

okello yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Iyo tour du rwanda ntizanyurimuhanga ntayo twiteguye!!!

gacinya yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

RGB ikore ubushakashatsi kumpamvu zituma abayobozi begura/beguzwa. Ko benshi bavaho, nyuma ntihakorwe Audit(niba inakorwa ntitangazwa). Duheruka twumva ngo runaka yeguye/yegujwe,ejo ukamubona yahawe undi mwanya. Nta TRANSPARENCY

Pasteur yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Kwegura nibyo kubera impamvu:
1. Akazi kakunaniye
2. Wanga ko amanyanga yawe yose ajya yanze bikarangirira mu bajyanama gusa
3. Ubushake byabaho ukajya gukora ibindi
4. Igikomeye ni ukugendana n’Umutoza mukuru. Twamusabye kongera kutuyobora umuvuduko ariho abatawuriho nibavemo yarabivuze. Nkabantu batita Ku baturage bashinzwe ntibabagirire impuwe abana bangwingiye, abo mu mihanda, Ababa mu mashuri abaturage bafite umwanda nibindi

Rwose nndabishyigikiye bagende manda ya Mzeehe Mukubwa wacu igitangira

Rukundo Eugene yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Muvandimwe icyo uzavugana uzabanze gutekereza. Gerageza ujye muri umwe muriyo myanya niho uzamenya uko biryoha biryana.Umugabo mbwa aseka imbohe .

kaka yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Oya, bajyaho babishaka icyo baba batazi ni inshingano zabo! Bajyaho bumva bagiye gutegeka n’amaraha bagasanga siko bimeze: Umuntu ubaye meya ajye aba yiteguye kureka ibirori, amakwe, inzoga, indaya n’ibindi binezeza abigarukeho arangije manda. Naho kurira uminyenga ku bumeya ntibikiri ibyubu, akazi kahinduye isura

Rwema yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Ariko numva ari uburenganzira bw’umuntu kwegura mugihe yumva adashoboye gukomeza inshingano yarafite. Aho kugira ngo akomeze gukora ntiyuzuze neza inshingano nkuko bikenewe yaha abandi umwana nabo bagakora. Gusa byajya bisuzumwa neza kugira ngo bitadindiza imihigo y’akarere. Murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, nibukore ubushakashatsi ku mpamvu y’ukunanirwa kw’abayobozi b’Uturere. Bityo batangarize abanyarwanda imiterere ’ikibazo, ndetse n’umuti.
Ese tugeze muri tour du Rwanda?
Ndabona aho kurambirana, brimo urujijo.

Donatien yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ibi kobitera ubwoba benshi bigatuma n’abasigaye bishakiramo impamba!harebe uko manda yagabamywa kko imyaka itanu irangizwa na bake kdi mu ihererekanyabubasha niho babarizwa byinshi kurusha kwegura ahitako yigendera.

egide Ngendahayo yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Bajye basaba imparaga zu mwuka wera mbere yuko bajya muri zo shingano naho ubundi ataribyo tuzahora tubona ubwegure bway

PASITER DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Udashoboye atangumwanya vrm, turi murwanda rwumuvuduko ntidukeneye abagenda nkutunyamasyo!congs kubuyobozi bwigihugu cyacu, knd ikibazo sukwegura ikibazo nukuyobora utabishoboye! Murakoze!

Joseph ndagijimana! yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka