Nyagatare: Ingengabitekerezo ya Jenoside yigabije amadini

Abayobora amatorero mu karere ka Nyagatare, bemeza ko bamunzwe n’ivangura rishingiye ku moko n’uturere abantu baturutsemo.

Nyagatare ni iya Nyuma mu kwimakaza ubumwe n'Ubwiyunge
Nyagatare ni iya Nyuma mu kwimakaza ubumwe n’Ubwiyunge

Byemezwa na Pasitoro Kizito Karemera uyobora impuzamatorero mu karere ka Nyagatare, uvuga ko abakirisitu bo muri aka gace basenga bakurikiye aho uwashinze itorero yaturutse ndetse n’ubwoko bwe.

Ati “Bamwe bita abantu Abakonyine abandi bakabita Abaturage. Aha baba bashaka kuvuga ko Abakonyine ari Abatutsi na ho Abaturage ari Abahutu, abandi basigaye bakaba ari Abanyamurenge. Ivangura rishingiye ku moko rwose rirahari mu matorero.”

Pasitoro Kizito avuga ko nk’abakozi b’Imana bagiye gukora ubukangurambaga mu bakirisitu babo, ndetse bakanajya ku mavi bagasenga cyane, kugira ngo babashe kumva ko ari umwe aho guhora birebera mu ndorerwamo z’amoko.

Pasitoro Byaruhanga ni umupasiteri wasezerewe mu Ngabo z’igihugu, aza kwiga ibijyanye na Iyobokamana, nyuma ashinga urusengero mu Murenge wa Rwimiyaga.

Avuga ko bagenzi be b’abapasiteri baje gushinga izindi nsengero bamutwara abayoboke, bababwira ko pasitori wabo ari Umututsi ari na maneko w’ubutegetsi.

Ati “Abakirisitu babwiwe ko ndi Umututsi w’umusirikare, babwirwa ko ndi maneko wa Kagame ntari umupasitori, nta n’icyo mbigisha uretse kubaneka gusa. Muri aka gace umuntu asengera ahantu akagenda avuga ngo nta wacu nahabonye n’umwe”

Asaba abapasitoro bagenzi be guhindura abakirisitu, urwango rukabava mu mutima, bagakorera Imana batareba amazuru cyangwa icyo baricyo.

Nyagatare yabaye i ya nyuma mu bumwe n’Ubwiyunge

Visi perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Xaverine avuga mu bushakashatsi ku kwitabira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bwakozwe mu mwaka wa 2015, Akarere ka Nyagatare kaza ku mwanya wa nyuma wa 30.

Uyu muyobozi asaba abayobora amatorero kwigisha ibyiza igihugu kimaze kugeraho, bakigisha no kubisigasira, kandi ko bitakunda abantu babana mu mwiryane.

Agira ati” Nibave mu kwibanda mu byabaye ahandi basoma muri bibiliya, ahubwo bigishe gushyira mu bikorwa ibyiza Imana ibasaba bibereye u Rwanda n’abarutuye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Imana.harabantu.babuzeamahoro.bagahiga.bagenzibabo.imana.izabahana

NZITA yanditse ku itariki ya: 20-08-2018  →  Musubize

BARI.KWISHUKA.IBYO.NIBYIMANA

NZITA yanditse ku itariki ya: 20-08-2018  →  Musubize

BIRABAJE KABISA

MUNYERI ANI yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Biragoye kugera ku bumwe n’ubwiyunge igihugu cyacu kigifite abayoboke mu madini n’amatorero yibindi bihugu. Twese dukwiye kuba mu itorero ry’igihugu cyacu gusa. Aya madini mubona niyo atuma tudatera imbere kuko asahura icyacu abijyana mu bihugu yaturutsemo. Nta cyiza cy’idini na kimwe kibaho kitihishe inyuma y’ikinyoma ubugizi bwa nabi kwicana kuvangurana no gukensha abirabura. Imana mwigishwa mu madini namatorera si imana nyakuri ni igihangano cy’abahanzi babazungu. Leta yacu ikomeze ihoze ijisho kuri abo bagizi ba nabi baza mu izina ry’imana.

Masabo yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Biragoye kugera ku bumwe n’ubwiyunge igihugu cyacu kigifite abayoboke mu madini n’amatorero yibindi bihugu. Twese dukwiye kuba mu itorero ry’igihugu cyacu gusa. Aya madini mubona niyo atuma tudatera imbere kuko asahura icyacu abijyana mu bihugu yaturutsemo. Nta cyiza cy’idini na kimwe kibaho kitihishe inyuma y’ikinyoma ubugizi bwa nabi kwicana kuvangurana no gukensha abirabura. Imana mwigishwa mu madini namatorera si imana nyakuri ni igihangano cy’abahanzi babazungu. Leta yacu ikomeze ihoze ijisho kuri abo bagizi ba nabi baza mu izina ry’imana.

Masabo yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Abantu bimakaje ubwoko imbere bumva kubamuri iyi si y>ibibazo nabo batari kwitera ibindi?Simbyumva ukuntu amadini ari yo nyambere mu guteza abantu ibibazo aho kuba ari yo nyambere mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda

Antoine ibyimana yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Kuva na kera mu myaka ya 1950s,amadini yaranzwe no gukora politike hamwe no kuronda amoko.Byatangiwe na Musenyeri Andre Perraudin wafashije president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu ryakoze Genocide ya mbere.Hakurikiraho Archbishop Vincent Nsengiyumva wayoboraga Kiliziya Gatulika.Yali mu Inteko Nyobozi y’ishyaka MRND ryakoze Genocide muli 1994.N’ubu niko bimeze.Abakuru b’amadini baronda amoko,bakaronda n’aho umuntu yaturutse:Congo,Burundi,Uganda,Rwanda,etc...Mu idini y’abadive,usanga abari ku ibere ari abagogwe kuko uyiyobora ari umugogwe.Akenshi nibo bayobora insengero,amashuli na Unguka Bank. Amadini yitwikira Bible,agakora ibintu bibi byinshi.Abakristu nyakuri,Yesu yavuze ko uzababwirwa baf

Gatare yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

siho gusa ahubwo muzasure nabaturage bahandi mubabaze mwihereye muzumirwa

shyaka yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka