Nyagatare: Imvura yateje umwuzure wangiza ibicuruzwa by’abaturage

Imvura nyinshi yaguye mu murenge wa Rukomo muri Nyagatare yateje umwuzure mu mazu y’ubucuruzi 17, ibicuruzwa byari birimo birangirika bikomeye.

Aha umucuruzi ari kudaha amazi yangije ibicuruzwa bye
Aha umucuruzi ari kudaha amazi yangije ibicuruzwa bye

Iyo mvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 30 Nzeli 2016. Ibicuruzwa umwuzure wangije birimo umuceri, ibigori, ubunyobwa, ibishyimbo n’ibindi bicuruzwa bitandukanye birimo amasabune, umunyu n’ibindi.

Sekaziga Vital, umucuruzi w’imyaka muri santere ya Rukomo, avuga ko umuvu w’amazi winjiye mu bubiko bw’imyaka ye, ukangiza ubunyobwa n’ibigori bya toni ebyiri b’ibiro 500.

Ahamya ko yahuye n’igihombo kibarirwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 2RWf. Yifuza ko ubuyobozi bwabafasha imivu y’amazi ntikomeze kwinjira mu mazu yabo.

Ati “ Badufashe rwose abakora uyu muhanda bashyize ibitaka byinshi mu muhanda byinjira mu miferege amazi ntiyabona uko akomeza kugenda niyo mpamvu y’ibi bihombo rwose.”

Umuvu wangije ibicuruzwa bitandukanye birimo amasabune n'imyaka
Umuvu wangije ibicuruzwa bitandukanye birimo amasabune n’imyaka

Mukamana Denise ucuruza sima n’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa, avuga ibicuruzwa bye hafi ya byose byangijwe n’umuvu w’amazi. Yemeza ko byose byatewe no gukora nabi imiferege y’amazi kuko amazi atabona uko agenda.

Agira ati “Barunze itaka mu muhanda, ikiraro bakoze bagikoze nabi amazi ntabona uko agenda. Nibazane ‘garaviye’ bayishyiremo kandi bagure ikiraro, ibibazo birakemuka. Igihombo sinari nicara ngo mbare ariko ni kinshi.”

Imifuka y'imyaka yangijwe n'umuvu
Imifuka y’imyaka yangijwe n’umuvu

Uwishatse Ignace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, avuga ko ibyangiritse byose byatewe n’umuvu w’amazi.

Ikihutirwa ngo bahise bakoranya abaturage bakora umuganda wo gufasha bagenzi babo bahuye n’ikiza.

Inzira yari imivu gusa muri santere ya Rukomo
Inzira yari imivu gusa muri santere ya Rukomo

Yemeza ko bamaze kuvugana na sosiyete “Fair Construction” irimo gukora umuhanda, gushaka uko yabafasha itaka riri mu miferege rigakurwamo.

Uretse amazu y’ubucuruzi 17 yuzuyemo amazi, amazu atanu atuwemo yashenywe n’umuvu w’amazi ariko ni inkuta zagiye zisenyuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abaturage bo nabayobozi nibafate ingamba rwanye ayomazi kuko nibatayarwanya bacukura imirwanyasuri na marigori afatika.

mugabo theo yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka