Nyagatare: Imiryango 56 yasizwe iheruheru n’umuyaga

Amazu 56 na hegitari enye z’urutoki nibyo byangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga, ingurube ebyiri n’inkwavu eshatu nabyo byicwa n’umuvu w’amazi.

Hamwe umuyaga watwaye urutoki rushiraho.
Hamwe umuyaga watwaye urutoki rushiraho.

Byabereye mu tugari twa Nkoma na Nyagatoma mu Murenge wa Tabagwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Kanama 2017.

Hakizimana Fidel ufite inzu y’amabati 30 yasambutse burundu ku buryo yaraye mu kirangarira n’umuryango we. Avuga ko igisenge cyavuyeho nacyo ngo yakibuze ku buryo bimusaba gushaka andi mabati.

Agira ati “Rwose simfite ukundi nabigenza nifuzaga ko Leta yamfasha ikampa isakaro nkabona aho nshyira umuryango wanjye. Ubu naraye mu kirangarira, matela n’ibindi biryamirwa amazi yarabitwaye.”

Ahandi umuyaga usakambura amazu.
Ahandi umuyaga usakambura amazu.

Twagirayezu Samuel wo mu mudugudu w’Agafaro Akagari ka Nyagatoma, urutoki rwe rwa hegitari ebyiri rwagushijwe n’umuyaga. Avuga ko agiye gusonzesha umuryango kuko ari rwo rwari rubatunze.

Ati “Nta handi nakuraga ibiribwa uretse muri uru rutoki yewe nanagurishaga nkabona ibindi nshaka none rwose nguru hasi, ubu nayobewe kuko ngiye gusonzesha umuryango.”

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, yihanganishije abahuye n’ibiza asaba abaturanyi kubafasha bakaba babacumbikiye. Yizeje ko mu minsi mike abadafite amikoro gufashwa kubona isakaro.

Abaturage basizwe iheruheru bari bumiwe.
Abaturage basizwe iheruheru bari bumiwe.

Ati “Hari abo twabonye n’ubundi amazu yagiye bari barayubakiwe na Leta izabafasha kongera kubona andi tugiye gushakisha uko twabagoboka byihuse.”

Yasabye abaturage kujya bazirika ibisenge kugira ngo umuyaga usange bikomeye. Yanabasabye kandi gutera ibiti impande y’amazu kuko nabyo bigabanya ubukana bw’umuyaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abobantu mubarwaneho

VIATEUR yanditse ku itariki ya: 3-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka