Nyagatare: Barifuza ko serivise z’irangamimerere zagezwa mu tugari

Abatuye mu Murenge wa Mimuli wo mu karere ka Nyagatare, barifuza ko serivise y’irangamimerere yashyirwa ku tugari kuko hari abatabasha kuza ku mirenge.

Abaturage ba Mimuli bitabiriye itangizwa ry'icyumweru cy'Irangamimerere
Abaturage ba Mimuli bitabiriye itangizwa ry’icyumweru cy’Irangamimerere

Ruvugamadandi Dominiko w’imyaka 67 utuye mu Kagari ka Nyagahita avuga ko hari benshi batamenya ibyiza by’iyi gahunda, hakaba n’abatayitabira kubera ko ibari kure kandi bafite rimwe na rimwe intege nkeya.

Ati “ Kuva iwacu kugera hano ni kure kuhagera bidusaba amafaranga menshi. Ariko batwegereje iyi gahunda nk’uko ubuyobozi bwegerejwe abaturage byadufasha rwose, kuko n’abatazi ibyiza byayo babimenyeraho.”

Dr Alvera Mukabaramba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza avuga ko imyumvire ku irangamimerere ikiri hasi mu baturage, hagomba kongerwa ubukangurambaga.

Agira ati “ Ni babe bakoresha uburyo busanzwe, kuko aho biri ngombwa umurenge usanzwe umanuka ukajya mu tugari. Igihe cyo gushyira iyi serivise mu tugari bitari byakorwa baba bifashisha ubu buryo kuko burakorwa.”

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2018, nibwo Dr Alvera Mukabaramba yatangije icyumweru cy’irangamimerere ku rwego rw’igihugu, cyatangirijwe mu murenge wa Mimuli akarere ka Nyagatare.

Yavuze ko iki cyumweru cyatekerejwe hashingiwe ku musaruro wabonetse mu mwaka wa 2016, ahakozwe icyumweru cy’irangamimerere hakandikwa abana 621,862.

Handukuwe kandi abitabye Imana 12258, naho mu kwezi kwa gatanu gushize gusa mu ntara y’Iburasirazuba hashyingiranywe imiryango 7000 yabanaga bitemewe n’amategeko.

Dr Alvera Mukabaramba asaba abaturage kubahiriza amategeko ajyanye n’irangamimerere kuko byoroshya igenamigambi.

Dr Mukabaramba Alvera avuga ko kutitabira serivise z'irangamimerere bibangamira Igenamigambi
Dr Mukabaramba Alvera avuga ko kutitabira serivise z’irangamimerere bibangamira Igenamigambi

Agira ati “ Abana iyo batanditswe ntibaba bazwi, abagore n’abagabo batashyingiranywe ntibamenyekana, bigora igenamigambi kuko utamenya ibyumba by’amashuri byubakwa cyangwa amavuriro n’ibindi nkenerwa.”

Yashishikarije abaturage kwitabira iki cyumweru, cyane cyane abagombaga gucibwa amande kubera kurenza iminsi 30 iteganywa n’itegeko kuba umwana yanditswe mu gitabo cy’irangamimerere, kugira ngo bigiremo byinshi bizabafasha kwisubiraho.

Dr. Alvera Mukabaramba yemeza ko mu Ntara y’Iburasirazuba ariho hagaragara cyane abana batandikwa, imiryango ibana bitemewe no kutandukuza abitabye Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka