Nyagatare: Abatishyura mitiweri bagiye kujya bahanwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye guhana abatishyura mitiweri ku bushake n’ababagandisha.

Abatuye Nyagatare babwiwe ko abanga gutanga mitiweri bafite ubushobozi bazajya bahanwa
Abatuye Nyagatare babwiwe ko abanga gutanga mitiweri bafite ubushobozi bazajya bahanwa

Ibyo babitangaje nyuma y’aho bigaragariye ko umubare w’abamaze gutanga umusanzu wabo mu bwisungane mu kwivuza ari muto kuko ubu bageze ku kigero cya 72.4% gusa.

Itegeko rigena mitiweri riteganya ko umuntu wanga nkana kuyishyura acibwa amande kuva ku bihumbi 5 kugera ku bihumbi 10 naho ugandisha abandi kutayishyura agacibwa amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza 200.

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko iryo tegeko n’ubwo ritarubahirizwa na rimwe ubu rigiye gushyirwa mu bikorwa kuko hari aho imibare iri hasi cyane kandi bidatewe n’ubushobozi bucye mu miryango ahubwo ari imyumvire.

Ati “Turaza kugenda urugo ku rundi dusesengure ibibazo, abatishoboye bazafashwa ariko abo tuzasanga baranze nkana n’ababagandisha bazahanwa nk’ababangamira gahunda za Leta.”

Abakekwa ko bashobora kuba bagandisha abaturage kutishyura mitiweri harimo amwe mu madini akorera mu bwihisho abuza abayoboke bayo kushyura mitiweri ngo kuko uwizera Imana atarwara yanarwara agakizwa n’amasengesho.

Munyengabe Evariste na Nzagezahe Alias bo mu Murenge wa Musheri bemeza ko ubukene n’ubusinzi ari byo bituma benshi batishyura mitiweri.

Bati “Ubushize ntabwo twejeje neza kubera izuba abantu barakennye niyo mpamvu batishyura mitiweri. Gusa ariko tutabeshye hari n’abayabona bakayanywera bakibagirwa kuyatanga.”

Abo baturage bemeza ko bazi akamaro kwishyura mitiweri kuko bivuza kandi ku kiguzi gito ndetse ngo bikaba byaragabanije ikibazo cyo kurembera mu ngo.

Ubwo hatangizwa icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku gutanga ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Nyagatare cyatangirijwe mu Murenge wa Musheri kuri uyu wa 26 Nzeli, hemejwe ko hazasurwa urugo ku rundi hagamijwe gusesengura ibibazo abaturage bafite.Abo bizagaragara ko badafite ubushobozi bafashwe kwishyura.

Umurenge wa Musheri ni wo uri inyuma ku bamaze kwishyura mitiweri, kuko ubu bari ku kigero cya 58.9% n’umwaka ushize ukaba ari wo wari wasoje ari uwa nyuma uri ku kigero cya 67.6%.

Kugeza ubu, mu Karere ka Nyagatare abaturage bangana na 72.4% nibo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, mu gihe akarere kavuga ko bagakwiye kuba bageze hejuru ya 85%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka