Nyagatare: Abarimu barashinja ubuyobozi bw’akarere kubeguza ku kazi ku ngufu babarenganya

Abarimu bo mu Karere ka Nyagatare barashinja ubuyobozi bw’Akarere kubahatira kwegura ku kazi, babakangisha gufungwa no kugirirwa nabi mu gihe banze gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’akarere.

Komite nyobozi y'Akarere ka Nyagatare ishinjwa kwirukana abarimu ku ngufu
Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare ishinjwa kwirukana abarimu ku ngufu

Faustin Harerimana Umunyamabanga mukuru wa Sendika y’abarimu mu Rwanda (SNEP), avuga ko ibi byatangiye kuwa 02 Gashyantare 2018, ubwo abagera kuri 46 bahamagajwe ku karere bamwe babwirwa ko bagiye mu mahugurwa, abandi babwirwa ko baje mu nama y’abarimu ku Karere.

Abo barimu bahageze ngo bahise bategekwa n’Ubuyobozi bw’Akarere gusinya amabaruwa asezera mu kazi ngo ku mpamvu zabo bwite nk’uko umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati” Tariki 2 Gashyantare , twari ku Karere twitabye nk’uko bari badutumyeho, bigeze saa tanu z’amanywa tubona Meya n’abandi bayobozi mu Karare baraje batwambuye telefoni, maze batangira guhamagara umwe umwe bamutegeka kwegura.”

Akomeza agira ati” wageraga imbere yabo bakagashinja ibyaha ntahabwe umwanya wo kwisobanura, ugategekwa gusinya wakwanga ukajyanwa gufungwa.”

Uyu mwarimu avuga ko we na bagenzi be bagera ku 8 banze gusinya bakajyanwa gufunganwa n’inzererezi, bwacya bagaterwa ubwoba ko bagumishwa mu munyururu bikarangira bemeye gusinya ko beguye bakarekurwa.

Bavuga ko ibyabayeho ari akarengane ari na yo mpamvu ku itariki 07 Gashyantare bamwe muri bo bandikiye umuyobozi w’akarere ibaruwa, imusaba kwisubiraho ku cyemezo cyo kubasinyisha ko bavuye mu kazi kubera impamvu zabo bwite.

Sendika y’abarimu irashimangira ko bamwe muri bo barenganyijwe igasaba Akarere kubarenganura cyangwa bakagana inkiko

Faustin Harerimana umunyamabanga muru wa Sendika y’abarimu mu Rwanda, avuga ko ibyo ubuyobozi bw’Akarere bwakoze binyuranye n’amategeko agenga mwarimu, kabone n’iyo yaba ari mu makosa rukaka.

Ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw'Akarere babusaba kubarenganura bakabasubiza ku kazi
Ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’Akarere babusaba kubarenganura bakabasubiza ku kazi

Harerimana avuga ko ubusanzwe iyo umwarimu akoze amakosa abanza kugirwa inama no kwihanagirizwa mbere yo kwirukanwa, ibi bikaba bitarakozwe.

Uyu muyobozi avuga ko kuba ibi bitarakurikijwe bivuga ko aba barimu bahohotewe bityo bagomba gusubizwa mu kazi.

Ati "Turagira inama Akarere ka Nyagatare gusubiza abarimu mu myanya yabo nibatabikora twiteguye kubajyana mu nkiko."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare aravuga ko abarimu bategujwe ahubwo baretswe amakosa yabo bakiyemeza kwegura ku giti cyabo

Mupenzi George umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, aremeza ko abarimu bavuga ko basinyishijwe ku gahato ngo basezere mu kazi babeshya kuko babikoze ku bushake bwabo
Ati "Twarabahamagaje nka Komite Nyobozi y’akarere n’abashinzwe uburezi, biyemerera amakosa bahitamo gusezera kandi turabashimira cyane."

Mupenzi avuga ko ari amahitamo yabo bityo inzira zo gukurikiza amategeko zitari ngombwa. Ku giti cyabo ngo babikoze bagamije gushyigikira ireme ry’uburezi.

Mupenzi George ahakana ko nta wafunzwe cyangw ngo akubitwe azira kutemera gusinya .

Ati” Amakosa yatumye basezerwa ku mpamvu zabo harimo ubusinzi bukabije, imyitwarire idahwitse, kutita ku mashuri bayobora kandi bahabwa amafaranga ya capitation grant, isuku nke n’imicungire mibi y’umutungo.”

Mu bandi bivugwa ko bemeye gusinya ko beguye ku kazi ngo harimo abayobozi b’ibigo by’amashuri 4 n’abashinzwe uburezi 2 mu mirenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Mbega Mbega. Natinze gutanga igitekerezo cyange kuriyi nkuru kubera ko nabaye nkugiye muri koma nkimara kubona Nyagatare yahemukiye abarimu kariya kageni. Minisitiri Kaboneka wa Minaloc sinzi niba yarabimenye kuko turamwizera mukurenganura abanyarwanda.Ndibuka beguza Mayor wa Kierehe witwaga Murayire kubera kwima umuturage ijambo munama rusange kurwego rwintara. Biramutse ntazndi mbogamizi zihari cyangwa ubudahangarwa Meya yaba afite, kuki atabazwa impanvu zamuteye guhungabanya imiryango yaba barimu. Umukozi iyo agize ikosa ntabwo rikosorwa nirindi.U Rwanda rufite amategeko asobanutse agaragaza uburyo umukozi wa leta utubahirije insingano ahanwa kandi Akarere ka Nyagatare nako iryo tegeko rirabareba bagombye kuryubahiriza.

Nyinawimitari Daphoroza yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

abarimu twaragowe pe

aloys yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Mbega abarimu babaje? Ni bihange kuba bafite imiryango batunze nde n’inguzanguzanyo babereyemo Bank nti byatuma bakora amakosa ngo ubuyobozi Burebebere. Kdi bazirikane ko n’abandi bakozi batari abarimu byababayeho. Kdi mu inzego Zose birakorwa iyo inshingano wasabye gukora zikunaniye bikagira ingaruka mbi kuri muryango mugari ntabwo leta yategereza procedure z’amategeko kdi Hari ibikwangirika. Gusa bakomeze bihangane wasanga imana iberekeje ahandi

Peter yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Mbega abarimu babaje? Ni bihange kuba bafite imiryango batunze nde n’inguzanguzanyo babereyemo Bank nti byatuma bakora amakosa ngo ubuyobozi Burebebere. Kdi bazirikane ko n’abandi bakozi batari abarimu byababayeho. Kdi mu inzego Zose birakorwa iyo inshingano wasabye gukora zikunaniye bikagira ingaruka mbi kuri muryango mugari ntabwo leta yategereza procedure z’amategeko kdi Hari ibikwangirika. Gusa bakomeze bihangane wasanga imana iberekeje ahandi

Peter yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Bahite basubizwa mu kazi nta yandi mananiza kuko mwalimu ntiyegura kuko atajya atorwa.Ubundi se niba barabonaga amakosa yabo batinyaga iki babura gukurikiza amategeko mu kubirukana.Ahubwo abayobozi ba Nyagatare barimo gutoba uburezi bahite begura nta yandi mananiza. Nta soni?

hakiza yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

NIBA TWAREGUYE KU BUSHAKE,TWABA TUBAZA IKI? TWARAKUBISWE KANDI TURAFUNGWA.IKINYOMA KIRATINDA NTIKIRAMBA!MEYA NTABESHYE.

TUYISHIME J.BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

KUGEZA N’UBU NJYE NDACYAGARAGAZA BIMWE MU BIMENYETSO BY’INKONI NAKUBISWE KUBERA MEYA WA NYAGATARE NZIRA KWANGA GUSINYA

TUYISHIME J.BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

NABANJE GUKUBITIRWA IMBERE YA MEYA WA NYAGATARE MBERE YUKO WE UBWE ATEGEKA UMUKURU WA DASSO KUNJYANA MU NZEREREZI!MWARIM

TUYISHIME J.BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Ese burya bamwe bavuga KO banditse begura ku mpamvu zabo bwite,ni kuriya bikorwa?
None se,umuntu abaye yasezeye abishaka,yahindukira agasaba kurenganurwa?

Barekayo Daniel alias Ngizwenabandi yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Nukuri ibyabaye kubarimu ba Nyagatare bikwiye gukurikirana byihuse. Minisiteri zibishinzwe cyane MINALOC, MINEDUC na MIFOTRA ntizirebere kuko u Rwanda akarengane nkako ntikari gaherutse. Mbese iyo Komite nyobozi y’akarere yo ni shyashya? Ntamakosa bagira nabere? Kuki bo bataeguzwa? Mbese umwarimu wigisha amasuri abanza yapfa kwemera kwegura atabiteganije? Inguzanyo abenshi bafite muri mwarimu sacco akarere ka Nyagatare kazazibishyurira? Imiryango yabo barimu akarere ka Nyagatare karayitunga mugihe cyinaganiki. Meya wa Nyagatare niyegure kwisonga yabandi.

Ruribikikiye Bernard yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka