N’uhora yambaye umwenda umwe tuzamwereka ko isuku ikenewe – Guverineri Gatabazi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney atangaza ko agiye guhagurikira ikibazo cy’umwanda kigaragara mu batuye muri iyo ntara.

Guverineri Gatabazi avuga ko azafatanya n'abanyamadini kurwanya umwanda mu Ntara y'Amajyaruguru
Guverineri Gatabazi avuga ko azafatanya n’abanyamadini kurwanya umwanda mu Ntara y’Amajyaruguru

Ikibazo cy’umwanda kigarukwaho kenshi mu biganiro bitandukanye bibera mu turere tugize iyo ntara.

Abaguverineri bose bayoboye Intara y’Amajyaruguru mu byo bavuze ko bazashyira imbere mu miyoborere yabo hari harimo ko bazarwanya umwanda mu baturage n’ubwo bigaragara ko udacika burundu.

Guverineri Gatabazi umaze ibyumweru bitatu agizwe Guverineri w’iyo ntara nawe ahamya ko bamwe mu baturage bo mu ntara ayobora bagira umwanda haba mu ngo zabo ndetse no ku mubiri.

Avuga ko mu kurwanya uwo mwanda agiye gutangira urugamba rwo kugeza amazi meza kandi ahagije ku baturage bose bagize iyo ntara kugira ngo abavuga ko bagira umwanda kubera kubura amazi ntibazongere kubona urwitwazo.

Agira ati “Ndashaka ko abantu bagira isuku ku mubiri bakagira isuku mu byo barya bakagira isuku aho barara bakagira isuku aho bataha ndetse no mu mikorere yabo.”

Yongeraho ati “Hari umuntu uba uzwiho ko yambara umwenda umwe gusa ugasanga abayobozi b’inzego z’ibanze baramucaho akagenda agahinga agataha akaryama adakarabye abo tuzabigisha mu buryo butari ubwo kubahutaza bumve neza ko isuku ikenewe.”

Akomeza avuga ko umwanda ari mu mutwe. Ahamya ko aharanira gusubiza mu baturage umuco wabagaho cyera w’uko abakobwa bakuburaga bagatunganya iwabo mu ngo n’aho abahungu bagakora ibintu by’ubukorikori.

Guverineri Gatabazi avuga kandi ko mu kurwanya umwanda mu ntara ayobora azifashisha amadini aho abayoboke bayo bazajya bigishwa isuku mu kiliziya, mu nsengero, mu misigiti n’ahandi kuko ikibazo cy’umwanda kitananirana kandi hari byinshi byakozwe bigashoboka mu ntara ayobora.

Abaturage bahamya ko igituma bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagira umwanda ari uko bazindukira mu mirima bagataha batinze bakabura umwanya wo kwiyitaho.

Umwe muri bo witwa Ntahontuye Marceline agira ati “Nk’ubu twatangiye igihembwe cy’ihinga turi kubyukira mu murima tugataha bwije. Urumva ko ngera mu rugo ngatangira gushaka ibyo guteka ubwo se uwambona uko mba meze yabuzwa n’iki kunyita umunyamwanda.’’

Mugenzi we witwa Nyiranizeyimana Alphonsine ariko ntiyemeranya nawe.

Agira ati “Isuku ni mu mutwe kuko umuntu ashobora kujya guhinga yataha agakaraba kandi agasa neza. Iyo utabyitoje ukiri muto kugira isuku cyangwa ngo ubitozwe biragorana iyo umuntu amaze gukura."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka