Ntuzabeshya ko warwanyije ubukene kandi utarabikoze ngo biguhire - Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rugifite ubushobozi budahagije ariko atari impamvu abayobozi bakwitwaza kugira ngo bananirwe kuzuza inshingano bahawe n’abaturage.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kutagira urwitwazo batanga ko bananiwe inshingano
Perezida Kagame yasabye abayobozi kutagira urwitwazo batanga ko bananiwe inshingano

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wari umaze icyumweru ubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ukaba wasojwe kuri uyu wa kane tariki 2 Werurwe 2017.

Yagize ati “Ni gute twananirwa kuzuza inshingano dufitiye abaturage zo guteza imbere igihugu cyacu? Amikoro make dufite twakabaye tuyabyaza byinshi birenze ibyo abyara. Ibyo birasaba ubufatanye bwa buri wese.”

Perezida Kagame asaba abanyarwanda kumva ko bashoboye
Perezida Kagame asaba abanyarwanda kumva ko bashoboye

Aha kandi Perezida Kagame avuga ko umuyobozi udakora akazi ashinzwe agashaka kubeshya ko akora, bitazamuhira kuko ibikorwa ubwabyo byigaragaza.

Ati "Ntuzabeshya ko warwanyije ubukene utaraburwanyije ngo biguhire, kuko uzabyuka ubusanga ku muryango.Ntuzahabwa amafaranga yo kubaka ibitaro ngo ubeshye abantu ko wabyubatse kandi utarabyubatse. Abantu bazaza babibure bakubaze aho amafaranga yagiye"

Perezida Kagame yabajije abayobozi igituma hatagaragara impinduka ahubwo bagashaka ko hahora haganirwa ibintu bimwe, kandi bose ntawe utazi ibibazo by’igihugu n’uburyo byakemurwa.

Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 14 haba umwiherero nk’uyu bitagakwiye kuba bigarukwaho buri gihe.

Umwiherero witabiriwe n'abayobozi bakuru bose bo mu gihugu n'abagihagarariye hanze.
Umwiherero witabiriwe n’abayobozi bakuru bose bo mu gihugu n’abagihagarariye hanze.

Yasabye abayobozi gutekereza ibizamura abaturage, bityo abanyarwanda bakava mu bitekerezo by’uko bazakomeza gufashwa, nyamara aribo bagakwiye gushaka umuti w’ibibazo byabo.

Ati "Ntibikwiye ko mu Rwanda haba hakiri abana barwaye bwaki, ntibikwiye ko abanyarwanda baba badafite ibyo kurya bihagije. Tuve hahandi abanyamahanga badushyize hatuma twumva ko twahora dutegereje gufashwa."

Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byeretse Abanyarwanda ko amikoro make adakwiye kubabuza kugera ku bindi byinshi, kandi abasaba ko bakwiye guhora batekereza gutyo.

Ati “Tugomba kugira intego ihanitse, n’ubwo tuba tuzi ibibazo dufite,ntabwo bikwiye kudutera isoni ngo twahanitse intego zacu.”

Yavuze ko mu minsi bamaze muri uyu mwiherero hari byinshi yabonye abayobozi bakwiye kugenderaho, kugira ngo bakemure ibitarakemuka no kunoza ibitagendaga neza.

Ku wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, nibwo abayobozi bakuru b’igihugu bahagurutse i Kigali berekeza i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ahaberaga umwiherero watangijwe bukeye bwaho, ukaba ubaye ku nshuro ya 14.

Umwuherero wamaze iminsi 5 ubusanzwe waramaraga 2
Umwuherero wamaze iminsi 5 ubusanzwe waramaraga 2

Umwiherero wa 2017 wamaze iminsi itanu aho kumara ibiri nk’uko byari bisanzwe bigenda mu myaka yatambutse.

Muri uwo mwiherero abayobozi baganiriraga mu matsinda atandukanye ukurikije gahunda z’ibanze za leta.

Reba Impanuro Perezida Kagame yahaye abayobozi b’igihugu asoza umwiherero wa 14:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Ubushake nibwo bwa ngombwa muri byose,kandi ndhamya ko ubushake abayobozi bacu babufite kandi n’abaturage ni uko,niyo mpanvu rero ibyo dushaka tugomba kubigeraho nta shiti kuko twabonye ko bishoboka ingero turazifite kubwinshi.

Mutama yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

imvugo niyo ngiro musaza wacu president dukunda twese gahunda niyayindi mukwa munani tukakwitorera ukongera ukatuyobora kagame ibihe byose

kezg yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Our past has shown us that a lack of resources does not stop us from achieving. We have to continue with that mentality.

kezg yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Perezida #Kagame: Ibyo twagezeho byatweretse ko amikoro make atatubuza kugera kuri byinshi. Tugomba guhora dutekereza dutyo #Umwiherero2017

keza yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Inama za Nyakubahwa nizo zigejeje u Rwanda aho tugeze ubu, abayobozi bose bakwiye gukora nkawe kugira ngo turusheho gutera imbere kandi ikiza abanyarwanda turumva kandi turajwe inkera no kubona igihugu cyacu gitera imbere.

Muvunyi yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

kuba u Rwanda rumaze kugera aho rugeze, ni imbaraga za buri munyarwanda wese ariko cyane cyane arangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza, ubuyobozi bugera ku ntego bwiyemeje, ubuyobozi buhigana imihigo n’abaturage kandi bukayihigura nkuko bwabyiyemeje! bityo rero intambwe nk’iyi ntago iba ikwiye gusubira inyuma kandi nibyo abanyarwanda twese twifuza! udashoboye gutanga umusaruro yatanga inzira abandi bashoboye bagakomeza akazi kabo

kalisa yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

umuyobozi mwiza wese aho ava akagera aba agomba kuzuza neza inshingano afitiye umuturage abereye ku ruhembe, abayobozi b’iki gihugu ni kimwe mubyo bahiga mu migiho yahpo kandi gukomeza kubyibukiranya niyo ntabwe iruta izindi zose!

james yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

abayobozi batuzuza inshingano zabo nibo batuma igihugu kidatera imbere kandi arizo nshingano zabo bagakwiye kuba bubahiriza! kubacyaha nicyo gituma uwatannye agaruka mu murongo!

jiji yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

kuba hari abayobozi batuzuza inshingano zabo nyamara ntacyo igihugu kitabahaye, baba bagomba kwisubiraho kugirango babashe gutanga umusaruro mubyo bashinzwe gukora! ibi rero nibyo bizateza igihugu imbere!

matama yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka