Ntituzihanganira imitangire mibi ya serivisi – Minisitiri w’Intebe Murekezi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi atangaza ko Guverinoma y’u Rwanda itazihanganira imitangire mibi ya sirivisi ikomeje kugaragara mu nzego zitandukanye.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Anastase Murekezi atangaza ko Guverinoma y'u Rwanda itazihanganira imitangire mibi ya sirivisi
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi atangaza ko Guverinoma y’u Rwanda itazihanganira imitangire mibi ya sirivisi

Yabitangaje ubwo ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) cyamurikaga ibipimo umunani bigaragaza uko imiyoborere mu Rwanda yari ihagaze mu mwaka wa 2016 (Rwanda Governance Scorecard 2016), tariki ya 31 Mutarama 2017.

Muri ibyo bipimo byose, ikijyanye n’imitangire ya serivisi cyagize amanota ari hasi ugereranyije n’ibindi kuko cyagize 72.93% mu gihe muri 2014 cyari gifite amaonta 72.00%.

Aha niho Minisitiri w’Intebe Murekezi ahera avuga ko imitangire mibi ya serivisi itakomeza kwihanganirwa kandi abayobozi mu nzego zitandukanye bahora bibutswa gutanga serivisi zinoze.

Agira ati “Ntitwakwihanganira imitangire mibi ya serivisi yabaye nk’umuco kandi duharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kugera ku ntego twihaye z’iterambere.”

Akomeza ahamagarira inzego zose zaba iza Leta, iz’abikorera ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kwimakaza imitangire myiza ya serivisi, bakayishyira imbere y’ibindi byose.

Ibipimo bitatu muri ibyo umunani, nibyo byonyine bifite amanota ari hejuru ya 80%, bivuze ko biri mu ibara ry’icyatsi rigaragaza ko byahize ibindi mu kugira amanota meza.

Ibindi bisigaye bifite amanota ari hejuru ya 70% bivuze ko biri mu ibara ry’umuhondo rigaragara za byagize amanota ari mu rugero.

Umutekano n’ituze rusange nicyo kiciro cyongeye kuza imbere kuko gifite amanota 92.62% , avuye kuri 91.6% cyari gifite muri 2014.

Igipimo cyo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo cyagize amanota 86.56% kivuye kuri 79.04% cyari gifite muri 2014.

Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage cyagize amanota 81.83% kivuye kuri 77.05% cyagize muri 2014.

Ubutegetsi bugendera ku mategeko cyagize amanota 79.68% kivuye kuri 81.68% cyagize muri 2014.

Iterambere ry’ubukungu cyagize amanota 76.82.% kivuye kuri 72.20% cyagize muri 2014. Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage cyagize amanota 76.48% kivuye kuri 77.01% cyagize muri 2014.

Naho igipimo cy’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa cyo gifite amanota 76.48%, kivuye kuri 75.36% cyagize muri 2014.

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi wa RGB, avuga ko ibyo bipimo bisuzumwa hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga by'imiyoborere
Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi wa RGB, avuga ko ibyo bipimo bisuzumwa hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga by’imiyoborere

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi wa RGB, avuga ko ibyo bipimo bisuzumwa hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga by’imiyoborere ndetse hakifashishwa n’amakuru yizewe.

Ibyo ngo bituma ibyo bipimo biba uburyo bwiza bwo gusuzuma imiyoborere, gushyiraho politiki no gukora amavugurura agamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Ibipimo by’imiyoborere byatangiye gushyirwa ahagaragara muri 2010.

Bikorwa hagendewe ku makuru aturuka ahantu hizewe harimo atangwa n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, abashakashatsi, inzego za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kubona ukuntu hari amajyambere hakabura services. Urugero : Banques kuki batanga services bicaye ? Bituma batihuta. Mbega no kwakira ukugana ntibibaho. Mwiriwe reka da ? Wabimubwira ntagusubize. Wagira ngo ntibakunda akazi bakora. Mba hanze. Decembre 2016 ni ibyambayeho mbura aho mbivugira none murakoze. Dushimire abakozi bo kuri aeroport batanga services ku buryo bushimishije. Murakoze.

Marie Rose Nyinawumuntu yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka