Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Perezida Kagame atangiza umwiherero w’abayobozi bo mu nzego z’ibanze yabibukije ko inshingano zabo ari ugufasha abaturage kubaho neza ku isi, bitegurira kuzabaho neza mu ijuru.

Abayobozi b'inzego zibanze bari mu mwiherero
Abayobozi b’inzego zibanze bari mu mwiherero

Yagize ati” Hari inyigisho tujya twumva zivuga ko nyuma y’ubu buzima, hari ubundi bwiza tuzabamo. Ariko mbona kubaho neza bigomba guhera hano ku isi, bikatubera itike ituganisha muri ubwo buzima bwiza tubwirwa.”

Yagarutse kandi ku bayobozi bahugira mu kwiremereza no kwereka abaturage ko bakomeye, ntibite ku bibazo abaturage bafite.

Perezida Kagame yibukije abayobozi nk’abo ko Ijuru rivugwa abantu bazajyamo nyuma y’ubu buzima, abantu nk’abo ajya yumva batazajyamo.

Ati "Uko nabyumvise hariya hantu hadutegereje, abantu bikomeza Ntibazajyaho. Mu ijuru numva ko hazajya abantu bakora ibyiza bizima, kandi bifuza kugendana n’abandi.”

Yanasabye aba bayobozi kugabanya inama bakora zidatanga ibisubizo. Abasaba gusohoka mu biro bakegera abaturage, kuko kuguma kubareka bakazahazwa n’ibibazo byiganjemo cyane iby’isuku nke, kugwingira n’ubuzererezi mu bana, ari ugutezuka ku nshingano bafite nk’abayobozi.

Ati” Ni ukuri Ntimuzajya mu ijuru, mwaricishije abaturage muyobora amavujya. Kuki umwana wawe wowe muyobozi yajya kwiga, uw’umuturanyi ntajye kwiga hanyuma ukabyemera?

Iyo ugize isuku, uwo muturanye afite umwanda, uba wateshutse ku nshingano nk’umuntu, ariko cyane cyane nk’umuyobozi.”

Yasabye aba bayobozi guhindura imikorere, bakagabanya umwanya bamara mu biro n’uwo bamara bajya mu nama, ahubwo bakaganira n’abaturage bashakira hamwe umuti w’ibibazo igihugu gifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

umubyeyi wacu nakomerze aho dushima uko aja atanga impanuro

tuyisnge yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

Impanuro mutanga ninziza mukomreze aho!

tuyisnge yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

Ndashimira cyane umubyeyi wacu, nakomeze aducyahire abayobozi rwose yenda bakumva

ngiruwonsanga jean yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Abanyarwanda bagira imigisha, abayobozi bigishwa buri munsi ikibabaje ni uko batabishyira mu bikorwa! Nibasohoke mu biro,begere abaturage, bamenye ibibera aho bayobora ndetse n’ibibazo by’abaturage bafite,babishakire ibisubizo. Nkuko HE yabivuze, abo banshinzwe bazababazwa imbere y’Imana.

King yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Turashima Perezida wacu Ku mpanuro agira abayobozi buri gihe.Bajye babishyira MU bikorwa birinde kumunaniza.

alias yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Ibi H.E avuga nibyo rwose. Twibuke ubwo Yezu abantu batandukanye bamusanga bakamubaza bati ese Mwigisha dukore iki ngo tuzabone ingoma y’Ijuru: Umusirikare yamubwiye gukira ibijyanye n’akazi k’ubusirikari, umusoresha yamubwiye ko atagomba kurenza igipimo, ubwo nyeka ko n’umuyobozi iyo amubaza yari kumubwira ko agomba kwita kubo ashinzwe kuyobora. Tube maso rero Inama twaragijwe hatagira n’imwe izimira nibwo tuzabona !’iryo Juru twabwiwe tukaryizera. Umuyobozi nyawe ahoza umutima kubo ashinzwe kuyobora agahora atekereza Ku mibereho yabo agahora kdi aharanira ko batera imbere. Dukomeze twubake u Rwanda twifuza

Protogene Hungurimana yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Birakwiye ko abantu bashyira umutima ku byo bakora bakareka gushyira imbere inyungu zabo ,twese duhuze umutima twumve ko tugomba gushyira imbere umuturage ,tumwegere tumutege amatwi,mu tugali n’imirenge abakozi tumanuke dusange uwo dukorera tumenye umubabaro we ,amafaranga yoherezwa mu turere akoreshwe neza ,fonctionnement z’imirenge n’utugali aho bishoboka zongerwe kuko nta gisobanuro,kubona umuntu yirirwa akora amaraporoakayahuza adafite gihamya ko ari iz’ukuri ,twese duhuze imbaraga .ibyo H.E avuga ni byo kwirirwa mu ma nama gusa ,umusaruro urimo ni mutoya .Mu tugali harebwe niba ibyo batojwe bakibifite ku mutima ,aho gukora ibintu nk’abikiza cyangwa basa n’abamenyereye akazi .Ibyiza kuko Akagali ari urwego technic rwegereye umuturage ,hakagombye kujyamo umuntu ufite ubushobozi n’ubushake byo kwitangira umuturage .Ubu koko aho Inkotanyi zakuye abanyarwanda turahibagiwe aka kanya?Abantu bazana imiteto ntabwo ari byo .Uretse ko ari Leta y’ubumwe ariko ubundi ,akagali kakagombye kuyoborwa n’abantu bafite umutima n’ubwitange nk’ababohoye u Rwanda.

Lydia MUTUYIMANA yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Nkunda ko Kagame atajya arya iminwa.He doesn’t mince his words.He is traightforward.Avugira ku gasozi adaciye iruhande.Nuko abo ayobora bamutenguha kenshi.Gusa nk’umukristu,nagirango mwunganire nkoresheje bible.Ntabwo ibihembo by’abakristu nyakuri ari IJURU gusa.Abenshi bazaba mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3,umurongo wa 13.Ku munsi w’imperuka,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,ku isi izaba paradizo hasigare abayumvira gusa.Byisomere muli imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Naho abazajya mu ijuru,ni abantu bitwa Abera.Nibagerayo,bazategeka isi nshya nkuko tubisoma muli Daniel 7:27 na ibyahishuwe 5:10.
Gusobanukirwa the mankind future,bisaba kwiga bible neza,utitaye kubyo pastors na padiri bigisha.Imana idusaba "kugenzura" niba ibyo batwigisha ari byo nkuko 1 Yohana 4:1 havuga.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Ibyo Kagabo avuze nibyo 100%.Ahantu henshi,Bible yigisha "ijuru rishya n’isi nshya".Ndetse na Yesu yigishaga ko abantu beza bamwe bazaba ku isi izahinduka paradizo (Matayo 5:5).Ariko pastors na padiri bakigisha ijuru gusa.Ndetse bakabwira abantu ko iyo bapfuye baba "bitabye imana",mu gihe bible yigisha ko upfuye aba atumva (umubwiriza 9:5).Ahubwo ko abapfuye bumvira imana bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Niba koko abantu iyo bapfuye bigira mu ijuru,nta muzuko uzabaho.Ariko nta hantu na hamwe bible yigisha ko iyo dupfuye tuba twitabye imana mu ijuru.Ni ikinyoma kibabaza imana.

Makambo yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Urakoze cyane H.E kumpanuro muha abayobozi. nizereko nka Gitifu wa Gisenyi abyumva. azave mubiro agere mbugangari arebe umwanda uhari aho ababtu bacuruza ibisheke, ikigori...imbere y’ingo z’abandi, ba mudugudu barebera(wenda baba bahawe akantu), Gitifu w’akagari we ubanza ntabaho

DIDI yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Nibyo rwose,abayobozi bariremereza cyane,noneho wagera ku bakuru b’imidugudu bo bikarenga cyane,kuko bibera mu kabari,inzoga nizo bashyira imbere kuruta abaturage bashinzwe.

Vava yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Salut,rwose E S Gisenyi yabyumvise kdi wakoze azabikora

Veda yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka