Ntimugaterwe ipfunwe no kwitwa Abanyarwanda – Madame Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame arahamagarira Abanyarwanda baba mu Bwongereza n’ahandi mu Burayi guterwa ishema no guteza imbere u Rwanda.

Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku guteza imbere abagore n'urubyiruko b'u Rwanda (Rwandan Women and Youth Empowerment Conference)
Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku guteza imbere abagore n’urubyiruko b’u Rwanda (Rwandan Women and Youth Empowerment Conference)

Yabitangaje ubwo yitabiraga inama yiga ku guteza imbere abagore n’urubyiruko b’u Rwanda (Rwandan Women and Youth Empowerment Conference), yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, Madame Jeannette Kagame yabwiye Abanyarwanda bari bayirimo guhora batekereza ku Rwanda kandi aho bari bakarangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Agira ati “Kugira igihugu ntako bisa! Iyo umaze kubona igihugu ntikigira umupaka. Aho uri ufite indangagaciro z’Ubunyarwanda uharema u Rwanda.”

Yakomeje ababwira ko bakwiye guhora bafite ishema ryo kuba Abanyarwanda kandi bagaharanira guteza imbere u Rwanda.

Agira ati “Ntimugaterwe ipfunwe no kwitwa Abanyarwanda. Mutekereze uburyo muziteza imbere kandi munateza imbere igihugu cyanyu, bizatugeza ku Rwanda twifuza.”

Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku guteza imbere abagore n'urubyiruko b'u Rwanda (Rwandan Women and Youth Empowerment Conference)
Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku guteza imbere abagore n’urubyiruko b’u Rwanda (Rwandan Women and Youth Empowerment Conference)

Madame Jeannette Kagame yakomeje abwira Abanyarwanda bitabiriye iyo nama ko nubwo baba mu mpande zitandukanye z’isi bafitiye u Rwanda akamaro gakomeye.

Mbere yo kwitabira iyo nama, ku wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2017, Madame Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abapfakazi wahujwe n’isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Loomba Foundation wita ku bapfakazi mu Buhinde, muri Aziya y’Epfo na Afurika.

Uwo munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 23 Kamena. Uwo munsi washyizweho mu Ukuboza mu mwaka wa 2010.

Muri ibyo birori, Madame Jeannette Kagame yagaraje uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, u Rwanda rwagize abapfakazi benshi, bahura n’ibibazo bitandukanye bituruka ku kuba barabuze abo bashakanye n’abana babo.

Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abapfakazi wahujwe n'isabukuru y'imyaka 20 y'Umuryango Loomba Foundation
Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abapfakazi wahujwe n’isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Loomba Foundation

Yakomeje agaragaza ko ariko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo byo kukemura ibyo bibazo byose abapfakazi bari bafite.

Ibyo ngo byatumye mu mwaka wa 1995, abapfakazi 50 bishyize hamwe maze batangiza umuryango witwa AVEGA, bahuriramo bakaganira bagakemurirana ibibazo bitandukanye bafite. Kuri ubu AVEGA irimo abapfakazi bakabakaba ibihumbi 20.

Abari muri AVEGA bafashwa mu buryo butandukanye burimo guhabwa ibyangombwa bakenera buri munsi birimo kubakirwa inzu zo kubamo.

Ni muri urwo rwego ngo mu minsi iri imbere hazatahwa inzu zizatuzwamo abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi 108 bo mu ntara y’amajyepfo.

Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abapfakazi wahujwe n'isabukuru y'imyaka 20 y'Umuryango Loomba Foundation
Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abapfakazi wahujwe n’isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Loomba Foundation

Yakomeje ahamagarira abitabiriye ibyo birori gukomeza guharanira icyateza imbere abapfakazi kugira ngo barusheho kubaho neza kimwe n’abana babo.

Umuryango Loomba Foundation wita ku bapfakazi, washinzwe na Lord Raj Loomba n’umugore we Lady Veena Loomba ku itariki ya 26 Kamena 1997.

Ubwo hasinywaga amasezerano y'ubufatanye na Lord Raj Loomba watangije umuryango Loomba Foundation (Ibumoso), Mrs Cheri Blair Perezida wa Loomba Foundation (hagati).
Ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye na Lord Raj Loomba watangije umuryango Loomba Foundation (Ibumoso), Mrs Cheri Blair Perezida wa Loomba Foundation (hagati).

Igitekerezo cyo kuwushinga cyavuye kuri nyina Shrimati Pushpa Wati Loomba, wapfakaye afite imyaka 37 mu Buhinde.

Lord Loomba yifashishije uyu muryango akora ibikorwa bitandukanye birimo gukusanya inkunga zo gufasha abapfakazi mu Buhinde, Aziya y’Amajyepfo na Afurika, kwigisha abana babo.

Abakorera kandi ubuvugizi agaragaza ibibazo bahura na byo n’ibindi aho umaze gufasha abagera kuri miliyoni 259.

Andi mafoto ajyanye n’inama yiga ku guteza imbere abagore n’urubyiruko b’u Rwanda (Rwandan Women and Youth Empowerment Conference).

Madame Jeannette Kagame ubwo yitabiraga inama yiga ku guteza imbere abagore n'urubyiruko b'u Rwanda (Rwandan Women and Youth Empowerment Conference)
Madame Jeannette Kagame ubwo yitabiraga inama yiga ku guteza imbere abagore n’urubyiruko b’u Rwanda (Rwandan Women and Youth Empowerment Conference)
Akanyamuneza mu maso ya buri wese wari muri iyi nama
Akanyamuneza mu maso ya buri wese wari muri iyi nama
Umuhanzi Kitoko yasusurukije abitabiriye iyo nama
Umuhanzi Kitoko yasusurukije abitabiriye iyo nama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka