Ntibisaba kuba warize siyansi kugira ngo umenye akamaro kayo - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro imirimo y’Ikigo gikomeye giteza imbere imibare n’ubumenyi muri Afurika (AIMS) kimuriye icyicaro cyacyo mu Rwanda.

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ikigo AIMS Rwanda, cyari gisanzwe gifite icyicaro mu Mujyi wa Cape Town.
Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ikigo AIMS Rwanda, cyari gisanzwe gifite icyicaro mu Mujyi wa Cape Town.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Mata 2017 nibwo yafunguye icyo kigo (AIMS Rwanda) cyari gisanzwe gifite icyicaro mu Mujyi wa Cape Town ho muri Afurika y’Epfo.

Muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba icyicaro cya AIMS. Akomeza yizeza kandi ko u Rwanda ruzaba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere ubumenyi, imibare n’ikoranabuhanga muri Afurika.

Agira ati “Twemera ko amasomo atangwa na AIMS afite akamaro gakomeye mu iterambere ry’umugabane wacu.

Abitabiriye itangizwa ry'ikigo AIMS Rwanda.
Abitabiriye itangizwa ry’ikigo AIMS Rwanda.

AIMS n’ibindi bigo biteza imbere ubumenyi biri hano mu Rwanda ni urugero rwiza rw’imikoranire n’ubufatanye. Dutera imbere byihuse kandi tukagera kuri byinshi iyo dukoreye hamwe.”

Akomeza avuga ko bidasaba kuba warize siyansi ngo umenye akamaro kayo. Ahubwo ngo bimenywa mbere na mbere n’abatarize siyansi.

AIMS yatangiye gukorera mu Rwanda ku itariki ya 27 Kanama 2016. Imaze kugira abanyeshuri 44 baturuka mu bihugu 10 byo muri Afurika. Ikorera i Remera ahahoze ari Alpha Palace Hotel.

Iki kigo cyari kimaze iminsi gitangiye gukorera mu Rwanda ariko kitarafungurwa ku mugaragaro.
Iki kigo cyari kimaze iminsi gitangiye gukorera mu Rwanda ariko kitarafungurwa ku mugaragaro.

AIMS ni ikigo gikomeye gikorera muri Afurika. Gikorerwamo ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi mu mibare. Gifite andi mashami muri Senegal, Ghana, Cameroun na Tanzania.

Iki kigo, cyatangijwe mu mwaka wa 2003, ni umushinga uhuriweho na za kaminuza zizwi ku rwego w’ isi nka Cambridge, Cape Town, Oxford, Paris Sud XI, Stellenbosch na Western Cape University.

Bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye itangizwa rya AIMS mu Rwanda.
Bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye itangizwa rya AIMS mu Rwanda.

Iki kigo kandi gifata abanyeshuri ndetse n’abarimu b’abahanga rikabongerera ubumenyi mu rwego rwo kubaka uburezi, ubushakashasti ndetse n’ikoranabuhanga muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Icyo tubarusha: Un veritable leader avec large vision pour une Nation!

Puisse Dieu benir le Rwanda.

Janvier yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

mu isi ya none science yabaye ubuzima bwa buri munsi bwa buri muntu uri kwisi ,ibyo dukora byose ni science abanyarwanda abana babanyarwanda muri rusange bamaze kuyitabira kugira ngo bateze imbere igihugu cyabo byihuse

kek yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Iterambere isi igenderaho ni umusaruro wabantu babashije kuminuza muri science bikabafasha guhanga udushya, natwe iki kigo nitukibyaza umusaruro za vision yacu izagerwaho byihuse.

Desire yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Kugira icyicaro cya AIMS mu Rwanda bigiye gutuma Kigali hava abahanga muri Sciences ku isi! Byose tubikesha kuba dufite ubuyobozi bwiza n’umutekano usesuye.

makala yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

nkunda cyane ibitekerezo by’umusaza wacu rwose ntibisaba kuba warize science kugira ubona umenye akamaro kayo , iyo mihanda, izo modoka ubwo buvuzi ayo materefone nibindi bindi bidufasha gutera imbere byose no kutworohereza mubuzima ni science

sam yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

AIMS kugira ikicaro mu Rwanda ni iby’igiciro gikomeye cyane, natwe tuzabona abahanga muri za sciences tube ibihangange.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

rwose ntibisaba kuba warayizi ko birakwiyereka ubuzima bwose ni science , ibyo turimo byose dukora dukoresha bitwihutisha mu iterambere ni science , ni ikoranabuhanga

luc yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Abakobwa bacu barakataje muri sciences, dukomeze twiheshe agaciro ntakidashoboka.

Anita yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

ibyo president avuga ni ukuri rwose ni ibyigaragaza , iyo uri mumodoka igutwaye aho ugiye ukagerayo vuba , iyo ugiye kwivuza ugakira , iyo uri gukoresha umuhanda , ibi byose ni siyansi , ntibisaba rero kuba warayize ngo umenye akamaro kayo

karemera yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Ibi ni ukuri!, isi yihuta kubera science iri shuri ryatangijwe mu Rwanda ni ingirakamaro kandi rizadufasha gutera imbere

Zuzu yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka