Ntibikwiye ko umuntu ategereza kubakirwa ubwiherero n’abaturutse ahandi- Senateri Sezibera

Senateri Richard Sezibera agaya abantu batiyubakira ubwiherero bagategereza kubikorerwa n’abaturutse ahandi.

Senateri Sezibera Richard agaya abantu badashobora kwiyubakira ubwiherero kandi bafite ububasha n'ubushobozi
Senateri Sezibera Richard agaya abantu badashobora kwiyubakira ubwiherero kandi bafite ububasha n’ubushobozi

Yabigarutseho ubwo tariki 28 Ukuboza yifatanyaga n’abatuye i Kiyonza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, mu muganda wubakaga amazu 30, ukubaka ubwiherero 15 ukanasakara ubwiherero 10 butari busakaye.

Senateri Richard Sezibera, na bagenzi be barimo Laurent Nkusi, Galican Niyongana na Jeanne d’Arc Mukakalisa ndetse na depite Thacienne Mukandamage bakomoka i Nyaruguru na bo bari bitabiriye uyu umuganda.

Senateri Sezibera yagize ati "Kuba twakoze umuganda byadushimishije, ariko ikitanshimishije ni ukuza gutanga umuganda wo kubakira umuntu ubwiherero. Ntabwo ari byo."

Yunzemo ati "Ntabwo abantu bakwiye kuva ikantarange ngo bagufashe kwiyubakira ubwiherero. Utishoboye birumvikana, ariko umuntu afite amaboko, afite amaguru aba akwiye kugira ubwiherero".

Imwe mu mazu yasanwe muri uyu muganda
Imwe mu mazu yasanwe muri uyu muganda

Senateri Sezibera yanibukije abatuye i Ngoma ko indwara nyinshi abantu bakunze kurwara, cyane cyane abana, zaba izo mu myanya y’ubuhumekero nk’igituntu ndetse n’impiswi zituruka ku mwanda, maze abashishikariza kugira isuku aho batuye no ku mubiri.

Abatuye i Ngoma bakozwe ku mutima no kugawa n’abasenateri, biyemeza guhindura imyumvire .

Said Hatangimana ati “Nk’umuntu ku bwe yakagombye kugira ubwiherero nta wurinze kuza kubumwubakira. Ibi ni ibintu binateye isoni cyane. Ubwiherero ni ubw’umuntu ku giti cye, na we ubwe yagombye kubyishishikariza kuko ari we ujya kubwihereramo”.

Isabelle Gashirabake na we avuga ko biteye isoni kubakirwa umusarane umuntu afite imbaraga, cyane ko mu bayubakiwe harimo n’ingo zirimo n’abagabo.

Ati “Njye ndi umupfakazi nta n’umugabo ngira, ariko mfite ubwiherero. Sinjya nituma habi, nubaka ubujyanye n’ubushobozi mfite.”

Senateri Galican Niyongana arimo gusana inzu
Senateri Galican Niyongana arimo gusana inzu

Amabati yasakajwe imisarane muri uyu muganda yavuye mu nkunga y’amabati 38 yatanzwe n’umuryango Nyarwanda wa bamwe mu banyamakuru n’abahanzi bagamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, AMC.

Icyakora muri uyu murenge haracyari ubwiherero 400 butujuje ibisabwa. Gusa hari 350 bwatunganyijwe mu kwezi gushize k’ugushyingo ku bw’ubufatanye bw’itorero rya ADEPR. Ku bw’ubwo bufatanye hanasanwe amazu 1024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka