Ntibavuga rumwe ku giciro moto zisabwa kuri parikingi

Abamotari basaba ko amafaranga y’amahoro ya Parikingi yagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yagabanywa kuko ari menshi ariko ubuyobozi bwo butabikozwa.

Abamotari ntibavuga rumwe n'ubuyobozi ku mahoro ya Parkingi.
Abamotari ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku mahoro ya Parkingi.

Amahoro ya Parikingi asabwa abamotari bakorera mu Karere ka Kamonyi ni 300Rwf buri munsi cyangwa 6.000Rwf ku mumotari wayatangiye rimwe mu kwezi. Umubare w’aya mahoro wagenwe n’Inama Njyanama y’akarere mu 2013.

Kuva icyo gihe abenshi mu bamotari ntibitabira kuyatanga, kuko bavuga ko batagishijwe inama kandi ko bafite n’indi misoro batanga ibasaba amafaranga menshi.

Bamwe mu bakorera ku iseta ya Kamonyi, bati Ushingiye ku bintu byinshi dusabwa amafaranga 300 ni menshi. Twifuza ko bajya batwegera bakatugisha inama aho kwicara mu biro bakaduturaho ibyo dukwiye gukora.

Bahizi Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, ntiyemeranywa n’abamotari bavuga ko ayo mafaranga yagenwe batagishijwe inama, ahubwo ngo mu kuyagena byaganiriweho n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari abiri akorera mu karere ka Kamonyi.

Ati "Mu minsi ishize twaganiriye n’abaperezida b’amakoperative, batwemerera ko bagiye kudufasha kuyishyuza. Harimo kugumya kuganira na bo ariko no kwifashisha izindi nzego mu gihe batabyubahirije."

Cyakoze abayobozi b’amakoperative ntibemera ko ubuyobozi bwabagishije inama mu kugena umubare amafaranga, ahubwo ngo nabo bandikiye inzego zzitandukanye z’ubuyobozi basaba ko yagabanywa ariko ntacyo biratanga.

Nsengimana Emmanuel, Perezida wa koperative COCTAMOKA, ati "Twakoranye inama n’abashinzwe imisoro, turavuga ngo twe ntitwanze gusora ariko nibatugabanyirize amafatanga. Baratubwira ngo iby’amabaruwa twanditse ntacyo bimaze. Twaakoze ubuvugizi muri njyanama biranga."

Iteka rya Perezida wa Repubulika no 25/01 ryo kuwa 09/07/2012, ryemerera uturere kwaka amahoro kuri parikingi za moto n’amavatiri amafaranga atarenze 10.000frw ku kwezi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere avuga ko nta kibazo cyakagombye kuvuka kuko amahoro yakwa n’akarere ka Kamonyi atarenga ateganywa n’iri teka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka