Ntibatewe ipfunwe no kwitwa impunzi kuko bafite umutekano

Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama ngo ntizitewe ipfunwe no kwitwa impunzi kuko ngo n’umwana w’Imana yahunze ashaka umutekano, bakemeza ko umutekano bahunze bashaka bawufite.

Urugendo rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Impunzi i Mahama.
Urugendo rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi i Mahama.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Impunzi ku wa 20 Kanama, abo twaganiriye bemeza ko mu buhungiro babayeho mu mahoro kandi ko nta pfunwe bafite ryo kwitwa impunzi.

Rugemangabo Eloge, uhagarariye impunzi ziri i Mahama mu Karere ka Kirehe, agira ati“Iyo tugereranyije n’ahandi twumva, dusanga tubayeho neza cyane, nta pfunwe biduteye kuko icyo twahunze turakizi kandi umutekano turawufite.”

Ati “Turi abantu nk’abandi kandi na Yezu umwana w’Imana yarahunze, Perezida Kagame yarahunze none afatwa nk’intwari, natwe ntibiduca intege kwitwa impunzi amahoro azaza dutahe.”

Yakomeje avuga ko ikibazo kibateye impungenge ari shitingi zishaje. Ati “Aya mahema yakagombye kumara amezi atandatu none amaze umwaka urenga, barebe uburyo badushyikiriza andi bazaba bakoze.”

Paul Kenya, uhagarariyeUNHCR, yasabye impunzi kwiyumvamo agaciro kuko ari abantu nk’abandi.

Yagize ati “Iyi nsanganyamatsiko igira iti ‘Impunzi ni umuntu nk’abandi,ni nkanjye ni nkawe’ ntabwo twayiteguye ku bw’impanuka! Mufite uburenganzira busesuye nk’abandi bantu.

Turabyumva uburyo umuntu akurwa mu bye, agata imiryango n’inshuti agahunga, ariko ntimwigeze mutakaza ubumuntu.”

I Mahama mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Impunzi.
I Mahama mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi.

Yababwiye ko Leta y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga (International Community) bahari ngo babafashe kandi babahe agaciro bafite ko kuba abantu bagomba kubahwa.

Ngoga Aristarque, uhagarariyeMIDIMAR akaba n’Umuyobozi w’Inkambi ya Mahama, yasabye impunzi kubahiriza amategeko Leta y’u Rwanda igenderaho.

Ati “Ni ngombwa ko mwiga, muvuzwa ndetse mukemurirwe n’ibibazo bitandukanye ariko na mwe mudufashe mwirinda ibyaha n’akajagari akariko kose.”

Adelite Hakizamungu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, yashimiye impunzi uburyo zikomeje kwitwara zibana neza n’abaturage ba Mahama asaba bake mu mpunzi bakomeje kugira imyitwarire mibi kwikosora.

Kugeza ubu mu Nkambi ya mahama barirwa impunzi ibihumbi 5 na 3718. Mu kuzituza neza hamaze kubakwa inzu zisakaje amabati 1617 kuri nzu ibihumbi 6 zikenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka