Ntibatangaga amakuru kubera kudasobanukirwa n’itegeko ribigenga

Abayobozi batandukanye mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bimanaga amakuru cyangwa ntibayatange neza, kuko batari basobanukiwe n’itegeko rigena imitangire y’amakuru.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rutsiro, Butasi Herman avuga ko hari byinshi bagiye guhindura kuko bamenye ibiteganywa n'itegeko.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rutsiro, Butasi Herman avuga ko hari byinshi bagiye guhindura kuko bamenye ibiteganywa n’itegeko.

Kuwa kane tariki 26 Mutarama 2017, bagiranye inama n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), ku bufatanye n’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura (RMC) n’urwego rw’umuvunyi hagamijwe kubasobanurira ibijyanye n’iri tegeko.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri RGB, Mbanda Gerard yavuze ko iyi nama bayiteguye kuko bazi neza ko abenshi mu bayobozi kandi barebwa cyane n’itegeko rigena imitangire y’amakuru batarifiteho ubumenyi buhagije.

Iri tegeko ryasobanuriwe abayobozi mu Karere ka rutsiro batandukanye ngo nabo bazarimenyeshe abaturage.
Iri tegeko ryasobanuriwe abayobozi mu Karere ka rutsiro batandukanye ngo nabo bazarimenyeshe abaturage.

Ati ʺKuva itegeko rigena imitangire y’amakuru ryavugururwa, tuzi neza ko hari abayobozi benshi batabifiteho amakuru, kandi nibo basabwa gutanga amakuru buri munsi haba mu itangazamakuru ndetse no mu baturage, ariyo mpamvu twifuje kuganira n’abo mu Rutsiro uyu munsi."

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Butasi Jean Herman yavuze ko hari byinshi batari bazi kuri iri tegeko, bityo ngo ibyo basobanuriwe bikaba bigiye guhindura imikorere yabo cyane mu mitangire y’amakuru.

Abasobanuye ibijyanye n'iri tegeko baturutse muri RGB, m'urwego rw'Umuvunyi na RMC.
Abasobanuye ibijyanye n’iri tegeko baturutse muri RGB, m’urwego rw’Umuvunyi na RMC.

Ati ʺIki gikorwa twacyakiriye neza hano mu Karere kacu ka Rutsiro, ubuzima bwacu bwa buri munsi ni ugutanga amakuru ariko nta bumenyi twari tubifiteho, ubu rero hari byinshi bigiye guhinduka kuko hari abayobozi bamwe batangaga amakuru bigoranye cyangwa bitinze.ʺ

Ndayisenga Jean Baptiste umuyobozi w’Umurenge wa Gihango w’agateganyo nawe ati ʺHari byinshi tutari tuzi, nk’ubu twari tuzi ko amakuru uyaha umuntu iyo mwegeranye murebana gusa, ariko tumenye ko no kuri telefone cyangwa kuri interineti bymewe.ʺ

Umuyobozi w'ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB, Gerard Mbanda avuga ko abayobozi benshi bataramenya impinduka ku itegeko rigena imitangire y'amakuru.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB, Gerard Mbanda avuga ko abayobozi benshi bataramenya impinduka ku itegeko rigena imitangire y’amakuru.

Abayobozi mu nzego zitandukanye basobanuriwe ibijyanye n’iri tegeko, bahawe inshingano zo kurisobanurira abaturage nabo bakarimenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka