Ababyeyi ntibakwiriye gukoresha abana imirimo ivunanye

Ababyeyi bo mu Karere ka Karongi barasabwa kurinda abana babo imirimo ivunanye bitwaje ko na bo bayikoraga mu gihe cyabo.

Minisitiri Mukantabana avuga ko bidakwiye ko ababyeyi batura agahinda k'imirimo bakoze mu gihe cyabo abana babo.
Minisitiri Mukantabana avuga ko bidakwiye ko ababyeyi batura agahinda k’imirimo bakoze mu gihe cyabo abana babo.

Nyagahene Silas, umwe mu baturage, avuga ko imirimo ikoreshwa abana atari mu rwego rwo kubanga ahubwo aba ari mu nyungu za bose, gusa ngo rimwe na rimwe hakabaho gucikwa.

Agira ati “Nta mubyeyi wanga umwana we, hari igihe umusaba kugufasha akarimo kubera amaboko make ari mu rugo ukaba waza kurengera atari ukumwanga, ahubwo kuko wacitswe gato, naho ubundi turabizi ko afite uburenganzira tugomba kubahiriza.”

Nyiransabimana Dancille w’imyaka 80, we ngo asanga kuba abana b’iki gihe barindwa gukora imirimo y’ingufu ari intandaro y’ubunebwe.

Ati “Kera twarakoraga guhera mu gitondo kugeza nijoro, kandi ntawabarushaga kuramba, umwana uramurinda gukora ube umuhaye uwuhe murage? Ni ko uzasanga dufite abanebwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, avuga ko abakoresha abana imirimo ivunanye akenshi usanga ari na bo babavutsa amahirwe yo kujya mu ishuri.

Ati “Umwana akora imirimo igenewe abana ariko ntakora igenewe abakuru kuko batanganya ingufu. Kandi ikibazo ni uko usanga bene abo bakoresha abana imirimo ivunanye, akenshi ari na bo bagira uruhare mu kubavutsa amahirwe yo kwiga.”

Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza, Mukantabana Seraphine, akaba n’imboni y’Akarere ka Karongi, avuga ko bidakwiye ko ababyeyi bakoresha abana babo imirimo nk’iyo bakoraga mu gihe cyabo.

Ati “Umwana ye gukoreshwa imirimo imurenze, aba kera bazi ukuntu umuntu yicwaga n’ikibindi, ukajya kuvomesha ikibindi kikurusha ingufu. Ababyeyi rero bitura abana babo agahinda k’imirimo bagize kera.”

Minisitiri Mukantabana ariko yakomeje asaba abana na bo kwirinda kwigira ba bajeyi ngo bumve ko nta murimo n’umwe ubareba.

Ubuyobozi buvuga ko imirimo mibi ikoreshwa abana ibangamira imikurire yabo, ikabatesha agaciro, ikabangiza ku mubiri wabo no mu mitekerereze. Byose bigira ingaruka ku mikurire n’imyigire y’abana, abandi bikabaviramo kurikurwamo igihe kitageze cyangwa akiga nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka