Ntawatera u Rwanda ngo abishobore - Gen Kabarebe

Gen Kabarebe yabwiye uru rubyuko ko u Rwanda rurinzwe neza ntawaruvogera
Gen Kabarebe yabwiye uru rubyuko ko u Rwanda rurinzwe neza ntawaruvogera

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yabwiye urubyiruko rw’abahungu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, ko ntamwanzi watera u Rwanda ngo abishobore kuko rurinzwe.

Yabivugiye mu kiganiro cyateguwe na Imbuto Foundation yagiranye n’uru rubyiruko rwibumbiye mu muryango w’Abanyeshuli barokotse Jenoside "AERG" ndetse na "GAERG", kuri iki cyumweru tariki 23/10/2016.

Sandrine Umutoni Umuyobozi mukuru w'agateganyo wa Imbuto Foundation Yateguye ibi biganiro
Sandrine Umutoni Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Imbuto Foundation Yateguye ibi biganiro

Gen Kabarebe yahumurije aba banyeshuri baturutse muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, ko bagomba gukomera bagakora ibikorwa bibubaka kuko ubu u Rwanda rufite umutekano kandi rurinzwe.

Ati “Ntawatera u Rwanda ngo bishoboke, umwanzi w’u Rwanda ni uwakongera kugarura amacakubiri mu banyarwanda wenyine”.

Yaboneyeho gusaba urwo rubyiruko ko rugomba kuba maso bakarwanya uwo ari we wese washaka kongera gusubiza abanyarwanda mu macakubiri y’amoko kuko aribyo byatuma u Rwanda rwongera korama.

Avuga ku kurokoka Jenoside, Gen Kabarebe yibukije urwo rubyiruko ko rugomba kubibonamo ikimenyetso cyo gukomera no kurinda u Rwanda kongera gusubira muri ayo mateka mabi banyuzemo.

Ni urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe y'abacitse ku icumu ya AERG na GAERG
Ni urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe y’abacitse ku icumu ya AERG na GAERG

Urwo rubyiruko narwo rwamwijeje ko inyigisho zo kwiremamo icyizere yabahaye , zirwongereye imbaraga zo gukomeza kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza hazira jenoside.

Ngombwa Christian umwe mu bitabiriye ibi biganiro avuga ko inyigisho bahawe zabafashije kwiremamo icyizere no kurinda ubusugire bw’igihugu kugirango hatazagira usubiza u Rwanda mu macakubiri.

Avuga ko ari inshingano zabo kurinda igihugu akurikije amateka cyanyuzemo, asanga Abanyarwanda bose bafatanyije bagomba kurwanya ikintu cyose cyakongera kubasubiza mu macakubiri.

Uru rubyiruko rwibukijwe ko gucika ku icumu bigomba kubongerera imbaraga mu kubaka igihugu
Uru rubyiruko rwibukijwe ko gucika ku icumu bigomba kubongerera imbaraga mu kubaka igihugu

Ntigengwa John, Umuyobozi wungirije mu imbuto Foundation avuga ko inyigisho baha urubyiruko rwarokotse jenoside zibafasha gukira ibikomere no kudaheranwa n’agahinda ariko cyane cyane bakabateguramo Abanyarwanda beza bakunda igihugu cyabo.

Uwo muyobozi yavuze ko gutegura urubyiruko, ari inzira imwe izabafasha kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza hazira jenoside.

Abakuru b'Ingabo baje kwifatanya n'uru rubyiruko
Abakuru b’Ingabo baje kwifatanya n’uru rubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndashimira abayobozi bakuru ko begera Urubyiruko kabubakamo ikizere cy’ejo hazaza.Tubashimira imbaranga bakoresha.

Murakoze.

NDAYISABA Israel yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Turashimira ibiganiro byatanze kuko tubona bizatanga umusaruro ukomeye ariko nanone kwandikako AERG na GAERG ko Ari amashirahamwe ntabwo Aribyo ahubwo ni umuryango wabanyeshuri
murakoze

Hakamineza fabien yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

General Kabarebe, turagukunda

arthur yanditse ku itariki ya: 23-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka