Ntawagira umutima mwiza azi ko atari burye – Minisitiri Mukantabana

Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza, Mukantabana Seraphine avuga ko ubukene ari impamvu y’umutima mubi ugaragara muri bamwe.

Minisitiri Mukantabana avuga ko bigoye kugira umutima mwiza ukennye
Minisitiri Mukantabana avuga ko bigoye kugira umutima mwiza ukennye

Ibi yabivugiye mu Karere ka Karongi ubwo yifatanyaga n’abatuye ako karere mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2016.

Yakanguriye abo baturage kugira umuco wo gukora no kwizigamira kuko ariyo nzira yo guca ukubiri n’ubukene butuma hari bamwe bagira umutima mubi kuko babuze ibyo kurya.

Agira ati “Gukora, kwizigamira niyo nzira yo kugera ku ntego yacu yo kwigira, kandi no kugira umutima mwiza. Sintekereza ko hari umuntu ushobora kugira umutima mwiza akennye, azi ko atari burye.”

Minisitiri Mukantabana kandi avuga ko Abanyarwanda benshi bagifite imyumvire y’uko umuntu yizigamira nyuma yo kubanza gukemura ibindi byose. Uwo muco ngo ukwiye gucika.

Ati “Abantu benshi nanjye ndimo, umuntu afata umushahara we akabara ibyo akeneye byose, yabirangiza asigaye akaba ariyo azigama, kandi siko byakagenze ahubwo banza utekereze ayo uzigama, ukoreshe asigaye.”

Yakomeje avuga ko mu isesengura bakoranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, basanze amafaranga agendera mu tubari duhari yenda kungana n’ingengo y’imari y’Akarere mu gihe cy’umwaka.

Yakomeje abwira ababyeyi ko bagomba gutangira gutoza abana babo umuco wo kwizigamira kugira ngo bazawukurane. Kuko ukutabyitabira kwa bamwe ubu bituruka ku kuba batarabitojwe bakiri bato.

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Karongi bavuga ko kwizigamira ari ngomba; nkuko Renzaho Shaban abisobanura.

Agira ati “Njye kuzigama sinabigira ibya nyuma kuko nasanze icyo uzigamye nicyo kikugirira akamaro mu gihe kiri imbere, naho byo rwose ntago wapfa kumwenyura ukennye.”

Mugenzi we witwa Mukamana Leocadie avuga ko kwizigamira atabishobora mu gihe atabanje gukemura ibibazo afite.

Agira ati “Byagorana gufata amafaranga ugahita ukuramo ayo kuzigama utabanje gukemura utubazo ufite, simbabeshye sinabishobora.”

Abaturage baributswa kwizigamira mu gihe hari gusozwa icyumweru cyahariwe kuzigama cyatangiye tariki ya 24 kugeza kuwa 31 Ukwakira 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hy nibyi mujye mutugezaho nkibi byiza nkatwe dukundana

Niyomugabo Samuel yanditse ku itariki ya: 5-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka