Nta mwana ukwiye kubuzwa kwiga kubera ubumuga afite - Hon. Rusiha

Hon. Rusiha Gaston avuga ko nta mwana ukwiye kubuzwa kwiga kubera ubumuga afite kuko hari uburyo bwashyizweho bworohereza abafite ubumuga butandukanye bakiga.

Hon. Rusiha Gaston avuga ko nta mwana ukwiye kubuzwa kwiga kubera ubumuga afite
Hon. Rusiha Gaston avuga ko nta mwana ukwiye kubuzwa kwiga kubera ubumuga afite

Yabivugiye mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango ugamije kongerera ubushobozi abana bafite ubumuga (ECD), kuri uyu wa 30 Werurwe 2017.

Icyari kigamijwe ngo kwari ukugaragaza ibyo uyu muryango wagezeho mu gufasha abana bafite ubumuga kugira ngo bave mu bwigunge bige, kuko hari abahezwa n’imiryango yabo ivuga ko batabishobora.

Hon Rusiha yavuze ko umwana ufite ubumuga ahawe ibikoresho bijyanye n’ubumuga bwe atananirwa kwiga.

Yagize ati “Nta mwana udashobora kwiga, igikuru ni uko yoroherezwa mu kubona ibikoresho bijyanye n’ubumuga bwe. Ababyeyi rero bagomba kumenya ko umwana wese ashoboye kwiga, ntibakabapfukirane cyane ko ari n’uburenganzira buteganywa mu Itegeko Nshinga, iyo myumvire ntitugomba kuyemera ahubwo irwanywe”.

Avuga ko icyifuzo ari uko uyu mushinga wakorera mu gihugu cyose kuko iki kibazo kitari muri utwo turere dutatu gusa, bityo bagakorerwa ubuvugizi muri rusange.

Muri utwo turere dutatu, ECD ngo ifasha abana 166 bafite ubumuga bw’imivugire mu kwiga, hari kandi abafite ubumuga bwo kutumva 135 bigira mu kigo cy’abatumva kiri i Nyabihu, na 22 bahawe ubushobozi bwo kwigira mu mashuri asanzwe.

Umuyobozi wa ECD, Ngabonziza Louis, avuga ko uyu mushinga umaze imyaka ine ukaba werekeza ku musozo, akifuza ko ibi bikorwa bitahagarara.

Ati “Twifuza ko hagira abandi bantu bafite imbaraga n’ibitekerezo bakomeza gufasha aba bana mu gihe uyu mushinga waba urangiye, kugira ngo intambwe twari tugeraho idasubira inyuma cyangwa ibikorwa ngo bihagarare”.

Ngabonziza Louis, umuyobozi wa ECD aravuga ko iyi gahinda idakwiye guhagarara
Ngabonziza Louis, umuyobozi wa ECD aravuga ko iyi gahinda idakwiye guhagarara

Uwitonze Esron, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe abantu bafite ubumuga, agaruka ku mbogamizi aba bana bagihura na zo.

Ati “Hari ababyeyi bagifite imyumvire iri hasi yo kuvuga ko abana bafite ubumuga batakwiga, hari imiryango itabasha kujyana aba bana ahari amashuri bigamo kuko akenshi ahenze ndetse n’ibikoresho bifasha abafite ubumuga bwihariye (abatumva n’abatabona) bitaboneka mu mashuri menshi”.

Akomeza asaba Leta ko intambwe yatangiye yo gufasha aba bana yakwihutishwa kugira ngo bose babone ubufasha ntihagire abasigara batiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka