Nta muntu wize Korohani wakabaye agaragara mu bikorwa bibi - Minisitiri Isaac Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi, avuga ko nta muntu wize Korohani wakabaye agaragara mu bikorwa bibi kuko irimo inyigisho nziza.

Min Munyakazi hamwe n'abafatanyabikorwa b'iryo rushanwa bahemba uwabaye uwa mbere
Min Munyakazi hamwe n’abafatanyabikorwa b’iryo rushanwa bahemba uwabaye uwa mbere

Yabitangaje ubwo yari mu gikorwa cyo gusoza amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korohani (Musabaqat) yateguwe n’Umuryango w’Abasiramu mu Rwanda (RMC), kuri uyu wa 23 Kamena 2018, akaba yitabiriwe n’abana 41 baturutse mu bihugu 17 bya Afurika.

Abitabiriye iryo rushanwa bemeza ko gufata mu mutwe Korohani bibafasha kwitwara neza mu mibereho yabo nk’uko bivugwa na Ibrahim Maazou ukomoka muri Niger, wanabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abafashe mu mutwe Korohani yose.

Yagize ati “Kwiga Korohani ni ingenzi kuko ubuzima bwose ari ho buri, kuri jye Korohani ni byose ku Musiramu. Kuyimenya rero bituma menya uko nyobora ubuzima bwanjye nkabushyira ku murongo, no kuba ndi hano mu Rwanda ni kubera yo”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Maazou yishimiye cyane kuba yabaye uwa mbere akavuga ko yabifashijwemo n’Imana, akaba yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, igikombe ndetse n’itike y’indenge izamujyana i Maka.

Umunyarwanda waje hafi yaje ku mwanya wa gatatu, yitwa Nikuze Aisha w’i Nyamirambo muri Nyarugenge, umukobwa umwe rukumbi wari mu barangije Korohani, akavuga ko ari intego yari yihaye.

Ati “Ni intego nihaye yo kurangiza Korohani kuko nabonaga hari abahungu benshi bayirangije, nashakaga rero kwerekana ko n’abakobwa bashoboye. Ikindi ni uko harimo ubutumwa bw’Imana ku bantu nkabuha agaciro kuko bunyubaka”.

Uyo mukobwa yahembwe ibihumbi 250Frw ndetse anahabwa moto nshya yo mu bwoko bwa TVS 125, yatanzwe n’umuterankunga w’iryo rushanwa ari we Azam.

Abitabiriye icyo gikorwa bose bafashe n'umwanya wo gusenga
Abitabiriye icyo gikorwa bose bafashe n’umwanya wo gusenga

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko gutoza abakiri bato Korohani nk’ijambo ry’Imana bituma bagira ingeso nziza.

Ati “Korohani ni yo ishingiyeho ukwemera kwacu nk’Abasiramu, ni igitabo kituyobora. Kugitoza abakiri bato rero ni byiza kuko kibereka inzira y’amahoro, bacyigiramo imigirire myiza bityo bagakurana ingeso nziza”.

Minisitiri Munyankazi we yemeza ko umuntu wize Korohani atakagombye kugaragara mu bikorwa bibi.

Ati “Umuntu wize Korohani ntiyakagombye kugaragara mu bikorwa bibi, ntiyakagombye gusigara inyuma mu iterambere cyangwa kugira ubumenyi bucagase kuko ibyo byose tubisangamo. Uwayize rero yakagombye kubera urumuri abandi”.

Arongera ati “Ibiri muri Korohani ntaho bitandukaniye n’ibiri mu mabwiriza ya Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abaturage, bivuze ngo kuyishyigikira ni ugushyigikira gahunda za Leta”.

Ayo marushanwa yatangiriye mu karere ka Gicumbi ku wa 21 Kamena, ibihugu byayitabiriye ni u Rwanda, Uganda, RDC, Malawi, Ghana, Burundi, Cameroun, Benin, Nigeria, Sudan, Afurika y’Epfo,Tanzania, Kenya, Zanzibar, Niger, Sudan y’Amajyepfo na Ethiopia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

ariko wowe umenya ufite ikibazo ubwose ibi biratanga inyunguki Ku basomyi?

hakizimana yanditse ku itariki ya: 25-06-2018  →  Musubize

Inyungu izwi nabene byo babikora kandi babikunze

Rubayitas salim yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

twishimiye ayomarushanwa yabereye mugihugu cyacu kd dushimira nareta yurwanda yabingizemo uruhari hano Uganda turabakuri kiye ijana Ku jana

niyonkuru surutani yanditse ku itariki ya: 24-06-2018  →  Musubize

Ibi binyibukije hambere iyo twabonaga umuntu uririmba IKILATINI mu Misa.Twamufataga nk’Umukristu-ntanga rugero.None abangaba nabo barahemba umuntu ngo nuko “azi gusoma ururimi batumva neza,Icyarabu”.Nyamara ababaha amafaranga y’ibi byose,ni Saudi Arabia,Libya,Qatar na United Arab Emirates,kugirango bateze imbere ururimi rwabo n’idini yabo.Abo mvuze,bamaze imyaka n’imyaka barimo kurwana.Ntacyo bimaze kuvuga Icyarabu,nyamara ufata imbunda ukica abantu.Yesu yavuze ko abantu bakorera imana nyakuri uzababwirwa nuko bera imbuto nziza.
Reba ukuntu ibihumbi n’ibihumbi by’Abaslamu barimo kwica no kurwana ku isi hose.Amadini aragwira.Ariko na Shebuja Muhamadi yari Umurwanyi.Muribuka igitero yagabye I MAKA avuye I MADINA.Nkuko History na Internet bibyerekana,MUHAMADI yapfuye asize abagore n’inshoreke ze 9.Udashyizemo abo yasambanyije.Kandi nawe ngo ni Umuhanuzi w’imana da.

Zitoni yanditse ku itariki ya: 24-06-2018  →  Musubize

Muvandimwe jya ureka gusesereza abantu. sindi umusilamu ariko ntago bikwiye ko wafata umwanya ukanenga imyemerere yabandi. zirikana ko icyo ari icyaha kinahanwa n’amategeko y’U Rwanda rero izere ibyawe wizera ariko udaseshebeje ibyabandi kuko ni uburenganzira bwabo kwizera mu buryo bashaka.

munana yanditse ku itariki ya: 25-06-2018  →  Musubize

MUNANA we,ni iki ZITONI yavuze kitari cyo?Kereka niba utarize History.Ubuse ko abantu benshi bandika ko Musenyeri Perraudin ari mu bantu bateje Genocide mu Rwanda,baba basebanya??Kuvuga UKURI kwemerwa n’abantu bose,kuli wowe ni icyaha?? Jya muli Google,urasanga ibyo ZITONI yanditse kuli Muhamadi byose ari ukuri.Mujye mujijuka aho gupfa kwandika ibyo mutazi.

Mazina yanditse ku itariki ya: 25-06-2018  →  Musubize

Hhhhhh MAZINA we nshimishijwe nuko uvuze google nonese wowe ubonye uko ujya muri google wakwandika ibinganiki bitewe nuburyo ushaka gucengeza ibitekerezo byawe.Gusa uzasabe imana ubwenge nkubwa SALOMON

Rubayitas salim yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

Hhhhhh MAZINA we nshimishijwe nuko uvuze google nonese wowe ubonye uko ujya muri google wakwandika ibinganiki bitewe nuburyo ushaka gucengeza ibitekerezo byawe.Gusa uzasabe imana ubwenge nkubwa SALOMON

Rubayitas salim yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

Hhhhhh MAZINA we nshimishijwe nuko uvuze google nonese wowe ubonye uko ujya muri google wakwandika ibinganiki bitewe nuburyo ushaka gucengeza ibitekerezo byawe.Gusa uzasabe imana ubwenge nkubwa SALOMON

Rubayitas salim yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

Ubwo abagore 9 wabajyereranya ute n’igihumbi bibiriya ivuga ko Salomo yari afite? Kuba icyarabu kigwa kinakoreshwa mu masengesho bibaye ari ukwikunda no gushaka guteza imbere ururimi rw’iwabo ko kwikunda byaba aribyo gusa byokamye isi! Waba uzi indimi zikoreshwa mu gihugu? Ese waruziko ubu aho isi ijyeze aho kuba utazi Icyongereza muri iki gihugu biruta ko waba uri umunyarwanda utazi na mwaramutse? Kwicana abantu barenga kwiba imitungo yabo gusambanya abagore ku ngufu bihuriye ninyigisho Croan yigisha. Biriya bikorwa nabakurikiye inyungu ku giti cyabo gusa bikitirirwa idini runaka. Ese waba uzi byibuza umugore umwe Muhamad yafashe kungufu? Waba ukurikirana ibibera muri Parestina? Wakabaye umenya ukuri! Ntabwo islam yigisha kwicana wabifashe nabi rwose muvandi. Umwicanyi abikora ku bwubugome karemano bumurimo, urugero Genocide zijyenda ziba kwisi Islam izigiramo ruhare ki? Hitrele yari umuislam? Mbere yo kuvuga jya ubanza utege amatwi nudasobanukirwa usobanuze byimbitse naho gusobanura ibyo udafitiye ubumenyi bikugaragaza uko nyine.

Yusuf Sindiheba yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

ziton we vuguti nibeshye kuko yaba Saudi Arabia,Qatar,United Arab Emirates ntiwigez uhumva intambara kereka niba uri kuyitegura Libia si abaturage bicanye ahubwo ibanz ngo yatewe niki?ko ari benewanyu birirwa batukisha idini ngo...ukeneye kwiga ukamenya kdi ukajya usobanuza mwarimu.

Ururirimi rw’icyarabu si ikibazo kwisi, ubu ko uvuga ikinyarwanda urakizi ko wakivukiyemo?ese icyongereza wize cyo urakizi?uzi ko umeze nka nduhire abandi wowe? wakabay wibaza uti ese kuki idini ya Islam ikoresha icyarabu? kuko nicyo kingenzi.

ikibazo ufite kubagore yaba yarashatse uvuga ngo ni 9?wowe banza umare urubanza rwawe ufitanye n’imana kdi wibaze uti telefone yanjye irimo abakobwa ntereta bangahe?abagore babandi bangahe?abana ba mineur bangahe?umutima wawe wuzuye byinshi?Mohamed yabay muhamed?wigez wumva abo yafashe kungufu?Salomon, Abraham n’abandi ntubemera?bari bafite bangahe?ese ikiza nukubeshya abantu n’umugore wawe ngo umufite ari umwe kdi ufite isi yose?urabeshya Idin ya Islam yigisha ineza ikabuzanya ibibi kdi izahoraho.

ubwicanyi bwirirwa hirya no hino bica inzirakarengane ni abasiram babikora?Israel na Palestine, Lord Resistance Army, Congo yabaye indiri yibibi,Burundi, nahandi kwisi qakabay wibaza ukisubiza.

today yanditse ku itariki ya: 28-06-2018  →  Musubize

ZITONI muvandimwe ntakintu kibi nko kutamenya noneho ntushake nokubaza,niyompamvu icyo kiratini cyarigise,ariko Qur’an izahoraho namarushanwa azahoraho,gusa nizereko abazakuva mumugongo ndavuga abo uzabyara binzanshimisha bagusomera Qur’an

Rubayitas salim yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka