Nkunda Amahoro wamenyekanye cyane ku makaye yarakuze

Umwana Nkunda Amahoro wamamaye cyane ku makaye yo mu mashuri abanza, amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ubu yabaye umusore utagira uko asa.

Nkunda Amahoro akiri muto yagaragaraga nk'umukobwa
Nkunda Amahoro akiri muto yagaragaraga nk’umukobwa

Abize mu mashuri abanza mu Rwanda cyane cyane abize mbere ya Jenosideyakorewe Abatutsi, muribuka amakayi y’ibifuniko byera bishushanyijeho ishusho y’umwana useka uteretse umusatsi ’Afro’.

Nyuma yo gucukumbura no gukora ubushakashatsi mu bantu bazi uwo mwana, by’umwihariko abanyabugeni, twaje kumenya ko uwo mwana ubu yavuyemo umusore mwiza cyane.

Hari abajyaga bibaza ko uriya mwana ari umukobwa, ukurikije uko agaragara ku ifoto.

Dore Nkunda Amahoro uko asigaye angana

Nkunda amahoro yarakuze
Nkunda amahoro yarakuze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Iyi nta nkuru irimo pe

kamiri yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

ubuse iyi ni inkuru bwoko ki? nukuri iyi si inkuru ntimuvuze igihe yavukiye aho aba ubu
, uko angana mbega ntakigenda pe ubutaha muzikubite agashyi ibi nta bunyamwuga burimo ntanicyo bimariye abanyarwanda.

Rwanda yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Impyisi na Bakame se bo mwaba mwarabashije kubibona ?

Ubu ka bakame karacyariho cg barakariye!?!?

Paul yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

ubu se iyi nkuru idufashije iki ko mbonye byose ari ibihimbano? nari ngize ngo yanabayeho wenda mugiye kutubwira aho aba n’aho yavukiye , imyaka afite ndetse n’icyo akora. ubuse koko nkamwe abantu musobanutse mwize inkuru icyo ari cyo iyo nkuru ni bwoko ki. ubwo bushakashatsi muvuga ko mwakoze se bwo ni nyabaki?

Elie yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Ubu koko iyi ni inkuru? Tujye tuvugisha ukuri.
Iyi ni inkuru koko?

Ratovich madich yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Nubwo ari igihangano kigana ku kuri nababajwe nuburyo Nkundamahoro yatangiyeari smart figure ye igaragaza ikinyabupfura n’ubwitonzi agakura aba umuntu wagirango yakujije ingeso yanduye nkuko inseko ye, umutwe we ndetse núbwanwa udasize inyogosho niba yarabaye umuhanzi sagihobe niba yarabaye uwo mubiyobyabwenge byanshobeye pe.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Iyi nkuru ntabwo isobanutse ese nkunda amahoro niryo zina rye koko? n’uwo mu kahe karere ubu afite imyaka ingahe?

niyongiraemmanuel yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

ibyo mwavuze bitandukanye n’ukuri njye hari icyo nyaziho aya makaye nkuko mubibona hasi hafi y’ijosi hari ahanditse F Parada julio uyu niwe wakoze aya makaye bwa mbere donc iki gihangano ni icyuyu mu frere icyo gihe uyu mu frere w’umutariyani yari directeur muri groupe sclolaire de la salle I gicumbi kuva 1999 kugeza 1992 ubwo RPF inkotanyi yafataga Byumba uyu mu frere yahise ahunga ataha iwabo .uyu mu frere directeur niwe wishushqnyirije iki gihangano si ifoto y’umuntu yashushanyije rwose.

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Icyo gihe se nkunda amahoro yitwaga nde yigaga hehe.
Icyo ndababwira nuko nkundamanahoro nta mwana uzwi. Les Lassaliens bize muri De la salle 1992 muzi inkomoko ya kiriya gishushanyo cyakozwe n’umufurere w’amashuri abereye Kristu nta mwana yashushanije uzwi c’est sa créature. (Les Frères des Écoles Chrétienne fondée par Jean Baptiste de la Salle)icyo Gihe yari Frère Directeur du Groupe Scolaire de la Salle de Byumba yitwa Frère Julio Palada. No ku gishushanyo rwose hariho izina.Ubu aba muri Espagne i Madrid.

KANT Antonio yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

murakoze kutugezaho amakuru. ariki se Nkundamahoro koko yabayeho cg cyari igishushanyo? niba ariho muzamufotore mumuhe interview muzaba murushijeho kuba aba mbere!!!

Beninka M Jeanne yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

whatis the purpose of this story?
muba mwabuze ibyo kwandika.

kunda ally yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

hhhhh ariko sha murasetsa ubu se niwe koko muretse kubeshya ubu urabona iki atari igipindi muba mudetera.

none se abahe ?
akora iki?
ubuse afite imyaka ingahe ?

kasuku yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka