Nkunda Amahoro wamenyekanye cyane ku makaye yarakuze
Umwana Nkunda Amahoro wamamaye cyane ku makaye yo mu mashuri abanza, amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ubu yabaye umusore utagira uko asa.
Abize mu mashuri abanza mu Rwanda cyane cyane abize mbere ya Jenosideyakorewe Abatutsi, muribuka amakayi y’ibifuniko byera bishushanyijeho ishusho y’umwana useka uteretse umusatsi ’Afro’.
Nyuma yo gucukumbura no gukora ubushakashatsi mu bantu bazi uwo mwana, by’umwihariko abanyabugeni, twaje kumenya ko uwo mwana ubu yavuyemo umusore mwiza cyane.
Hari abajyaga bibaza ko uriya mwana ari umukobwa, ukurikije uko agaragara ku ifoto.
Dore Nkunda Amahoro uko asigaye angana
Ibitekerezo ( 30 )
Ohereza igitekerezo
|
Umva muturangire neza nkatwe dutuye I Rutare nkundamahoro ntawe tuzi.Basi se yarakuze ahindurq Amazina ??Uwo munyamakuru washyizeho iyi nkuru natubwire niba yarageze kuri field agakora inkuru ayikuye kuri nyir’ubwite cg se abo Mu muryango we bamuzi neza.Muturanagire neza ese uwo nkundamahoro aba mu wuhe mudugudu ,akagari se ubundi tumenye ngo muduhaye amakuru mazima.Ngewe ndi Gicumbi Rutare.Murakoze🙄🙄🙄
Icyo mbona ni uko mwatubeshye. Ese abo banyabugeni mwabajije ni bande bahuriye na Frère washushanyije uriya mwana!!? Iyo muvuga ko mwabajije abize muri Groupe Scolaire De La Salle i Byumba ho nari kubyemera. Mwisubireho
Imburamukoro zibagara amajeri
Mwaramutse hakizimana donat wigishije kuri primere shangasha,ahoni murigicumbi yatubwiyeko yashushanyijwe numufrere witwa vivlio parada wayoboye grouped Dela salle byumba ibindi miratunwangiye pe musabe imbabazi abasomyi ntaho ubundi mujya muhimba inkuru umuntu akibaza niba mwarabuze icyomukora pe
Ni agahomamunwa gusa
Ubu se koko muzi ko abo mugenera amakuru ari injiji?
Mujye mutanga amakuru aho gutanga titre nziza idafite ikiyirimo.
Nkundamahoro uzamubaze abize muri Groupe Scolaire de la Salle mbere ya 1994. Yari umwana wigaga muri normal primaire uvuka i Rutare. Yashushanyijwe na Frere Yulio Parada wari directeur w’icyo kigo. Ibindi muvuga rero sinzi aho mubikura. Mujye mutangaza ibyo muzi.
nkunda amahoro bavuga mbona Atari uyu bitewe n, uburyo uyu mubona muraduhamije
turabemera ariko muranadusetsq
cyane
Banyamakuru bantu bacu dukuda, rwose umuntu wanditse iyi nkuru ifite titre nziza , kuritwe twize mbere y’indege ariko contenu yayu ni vide ubuse koko tuzavuge ko abanyamakuru b’u Rwanda ari babyendagusetsa? Igisubizo kuri njye ni oya rwose umuntu wanditse iyi nkuru yabihirije abasomyi rwose? Azaze ansanjye ku Gisozi kuri CAFE ajye mukabari nasanga ndimo mugurire inzoga mushimira ko ari ikigwari, nasanga ntarimo azabwire Theo ayimuhe, nashidikanya ko ntari serious azanyandikire kuri e-mail nagaragaje haruguru.
erega muzatubwira n’ibyo BAKAME yakoreye Warupfisi
ubuse mwize itangazamakuru cyangwa mwize byendagusetsa!!!!!yampayinka !!!! Joriji !!!!!
iyi nkuru njye irancanze, gusa nabasommma inkuru mujye mubaha agaciro mutekereze umwanya kd mwumve ko uyu mwanya harikindi twakabaye dukora. gusa turashaka amakuru nyayo(originalite)yibi bihangano byanyu tukamenya impamo.
ndi nyirikinyamakuru ,uyuwanditse iyinkuru namusezerera pe.Ntabunyamwuga na gato