‘Nk’uwikorera’ ije kunganira gahunda zita ku mitangire ya servisi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwemeza ko gahunda rwatangiye yiswe ‘Nk’uwikorera’, yo kureba uko servisi zitangwa ahantu hanyuranye izazana impinduka ifatanyije n’izindi zisanzweho.

Prof Shyaka Anastase avuga ko 'Nk'uwikorera' izahindura imitangire ya serivisi
Prof Shyaka Anastase avuga ko ’Nk’uwikorera’ izahindura imitangire ya serivisi

Byatangajwe na Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’uru Rwego, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Mata 2017.

Iyi gahunda ngo igamije kugenzura uko servisi zitangwa, ahanini ngo ikazibanda ku bikorwa bihurirwaho n’abantu benshi nk’ibijyanye n’isuku, Mituweri, kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, VUP n’ibindi.

Prof Shyaka Anastase, avuga ko ubu iyi gahunda yibanze ku isuku y’ahahurirwa n’abantu benshi akanasobanura ikigamijwe.

Yagize ati “Iki cyumweru dusoza twacyerekeje mu kugenzura isuku mu mahoteri, utubari, resitora n’amasoko kuko hahurira abantu benshi kandi bagomba kugira ubuzima buzira umuze.

Ikigamijwe ni ukugira ngo ibitanoze binozwe, harangwe n’isuku bityo ubuzima bumere neza twese tuhungukire”.

Yongeraho ko Nk’uwikorera itaje gukuraho izindi zisanzwe zo gufasha abaturage guhabwa servisi nziza.

Ikiganiro n'abanyamakuru kuri gahunda ya 'Nk'uwikorera'
Ikiganiro n’abanyamakuru kuri gahunda ya ’Nk’uwikorera’

Ati “Iyi gahunda ntabwo ije gukuraho izindi zari zimenyerewe nka ‘Na yombi’, ahubwo ziruzuzanya kugira ngo niwakira ukugana umenye ko ibyo yemerewe abibonye kandi ku gihe.

Niba ari ifumbire asaba ntuzayimuhe agiye gusarura, kora nk’uwikorera uyimuhe atarahinga”.

Akomeza avuga ko mu cyumweru gitaha bazibanda kuri za gahunda za Leta zo kuzamura abaturage bafite intege nke zirimo VUP n’Ubwisungane mu kwivuza.

Aha ngo ni ukugira ngo bamenye niba ibyo abagenerwabikorwa bagenerwa babibona kandi ko babikoresha uko bikwiye kugira ngo bibagirire akamaro.

Ikindi ngo abazajya bafatwa hari ibyo batujuje bazagirwa inama yo kubikosora ariko ngo abo bizananira kwikosora, bikagaragara ko bahorana amakosa hazakoreshwa itegeko bahanwe.

Gahunda ya Nk’uwikorera ngo ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ibigo bitandukanye biba bifite mu nshingano zabyo ikigiye kugenzurwa, kuko ngo bizajya bihinduka buri cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka