Nigeria iremeza ko u Rwanda rwayisize mu ikoranabuhanga (Photo&Video)

Nigeria ivuga ko u Rwanda rwayitambutseho mu itumanaho n’ikoranabuhanga, bityo ibihugu byombi bikaba byiyemeje gukomeza umubano wabyo bita cyane mu iterambere.

Uwa gatatu uhereye ibumoso ni Adebayo Abdul-Raheem Shittu Minisitiri wo muri Nigeria ushinzwe itumanaho
Uwa gatatu uhereye ibumoso ni Adebayo Abdul-Raheem Shittu Minisitiri wo muri Nigeria ushinzwe itumanaho

Minisitiri w’Itumanaho muri Nigeria, Adebayo Abdul-Raheem Shittu, aganira na Kigali Today, yagize ati “U Rwanda rwateye intambwe ihambaye mu ikoranabuhanga mu guteza abaturage barwo imbere. Rwarenze Nigeria mu ikoranabuhanga n’itumanaho.”

Yakomeje agira ati “Ku gihugu gito nk’u Rwanda ugereranyije na Nigeria, ibi byerekana ko ubwenge budashingira ku mubyimba, ahubwo bushingira ku bushobozi.”

Minisitiri Adebayo ari mu Rwanda kuva kuri uyu wa 25 Mutarama 2017, hamwe n’abandi bayobozi bo muri Minisiteri y’Itumanaho muri Nigeria.

Mu kiganiro na Perezida Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mutarama, ibihugu byombi byanzuye gushyiraho ihuriro (foundation) rizabifasha mu biganiro bizatuma basinyana amasezerano mu by’ubucuruzi no gusangira ubumenyi.

Adebayo Abdul-Raheem Shittu na Perezida Kagame nyuma y'ibiganiro bagiranye
Adebayo Abdul-Raheem Shittu na Perezida Kagame nyuma y’ibiganiro bagiranye

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Itumbanaho, avuga ko uyu muryango uhishiye byinshi abaturage b’ibihugu byombi.

Agira ati “ Iri huriro rizatuma dusinyana amasezerano mu by’ubucuruzi kandi si mu ikoranabuhanga n’itumanaho gusa. Ibihugu byombi bigiye gutangira kandi gusangira ubumenyi.”

Bamwe mu bashoramari bo muri Nigeria bamaze kugera mu Rwanda, cyane cyane abakora mu bijyanye n’amabanki n’amasosiyete y’ubwishingizi. Kugeza ubu, Abanyanijeriya bashoye imari mu Rwanda mu bigo nka Access Bank, Sonarwa n’ibindi.

Perezida Kagame yabakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yabakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro

Abanya-Nigeria bagaragara no mu ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse no mu bikorera ku giti cyabo, ariko bahanze amaso n’ubukerarugendo, ibigo by’itumanaho, ibijyanye n’umuco, peteroli na gazi.

Mu bindi Nigeria ifatanya n’ u Rwanda, ni ugutera inkunga cyane cyane mu guhugura ingabo z’u Rwanda.

Hashize imyaka itanu, Nigeria ishyizeho uyihagarariye muri diporomasi mu Rwanda, nyuma y’uko u Rwanda na rwo rwari rwafunguye ambasade muri Nigeria umwaka umwe mbere y’uko Nigeria ibikora.

Uku gufungura ambasade ku bihugu byombi bikaba bigamije kunoza ubufatanye mu by’ubukungu no kureshya abashoramari.

Nyuma y'Ibiganiro Perezida Kagame yaherekeje abashyitsi
Nyuma y’Ibiganiro Perezida Kagame yaherekeje abashyitsi

Reba Video Perezida Kagame yakira abayobozi batandukanye baturutse muri Nigeria

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka