Ni gute Abanyarwanda ba kera bahererekanyaga amakuru?

Muri ibi bihe Abanyarwanda boroherwa no kubona amakuru no kuyahanahana, bifashishije, telefoni, amaradiyo, ama televiziyo, imbuga za interineti, imbuga nkoranyambaga, amaposita atandukanye n’ibindi.

Senateri Rutaremara Tito aganiriza Intore i Nkumba
Senateri Rutaremara Tito aganiriza Intore i Nkumba

Kubera ubwo buryo buteye imbere bwifashisha ikoranabuhanga mu kubona amakuru no kuyahanahana, hari benshi bibaza uburyo kera abanyarwanda bahanahanaga amakuru, akamenyekana mu gihugu cyose kandi nta binyoma birimo.

Senateri Rutaremara Tito aganiriza intore z’Abanyamakuru bari mu itorero riri kubera mu Kigo cy’Igihugu cyigisha umuco w’ubutore i Nkumba mu Karere ka Burera, yasangije izi ntore bumwe mu buryo Abanyarwanda bahanahanaga amakuru agasakara mu gihugu hose.

Yagaraje ko Umwami nka Nyir’u Rwanda yagiraga uburyo bwo gutanga amakuru mu baturage be, yifashishije Imirishyo y’ingoma yavugaga itanga ubutumwa.

yatanze urugero rw’umurishyo witwa "Impuruza" wavuzwaga igihe igihugu cyatewe, abatware b’uduce dutandukanye, bakagenda bawuhererekanya mu duce batwaye, bukira inkuru yageze mu gihugu cyose, ndetse n’ingabo zose zayimenye zigatangira gutabarira igihugu.

Muri iki gihe kandi ngo havuzwaga umurishyo witwa Indamutsa watangaga amakuru y’uko umwami yamaze kwitegura kwakira abantu, kuburyo abamwifuza bashobora kumubona ( Umurishyo w’ikaze).

INtore z'Abanyamakuru ziri guhabwa ikiganiro
INtore z’Abanyamakuru ziri guhabwa ikiganiro

Mu bundi buryo bwo gutanga amakuru Senateri Tito yasangije izi ntore, ni uburyo ingabo zahanahanaga amakuru, aho zimwe zateraga mu gace runaka zigacana umwotsi ukazamuka hejuru, uwo mwotsi ukaba warafashaga, bagenzi bazo kumenya ahozigeze. Uwo mwotsi ukaba waritwaga " Akotsi k’abatabazi".

Ubundi buryo kandi ngo abatware bageraga ibwami bajyanye amaturo, iyo bavagayo ngo batahaga bajyanye amakuru aturutse ibwami bakayashyira abaturage bayobora. Mu nzira ngo bahuraga na bagenzi babo nabo baje gutura ibwami bakabasangiza amakuru, bityo amakuru akarushaho kumenyekana hose kandi ari menshi.

Ubundi buryo Abanyarwanda bahanahanagamo amakuru Senateri Rutaremara yabwiye izi ntore ko hanakoreshwaga uburyo bw’imivugo ndetse n’indirimbo zitanga amakuru, kuburyo abantu bashoboraga kumva imivugo ndetse n’izo ndirimbo bakamenya amakuru.

Iki kiganiro cyari kigamije kumenyesha izi ntore, uburyo bw’Itumanaho n’itangazamakuru mu Rwanda rwa Kera, Senateri Rutaremara yatangaje ko hari bake bashoboraga gutanga amakuru atari ukuri kubera inyungu bwite.

Kuri aba yavuze ko kubera indangagaciro z’ubupfura no kuvugisha ukuri byarangaga Abanyarwanda, babaga bacye cyane, kuko izi ndangagaciro zatumaga bavugisha ukuri kuburyo nta makuru atari ukuri yashoboraga guhanahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka