Ngororero : Ubujiji buzitira abagore ntibatinyuke kuba abayobozi

Mu Karere ka Ngororero abagore bajya mu buyobozi mu nzego z’ibanze baracyari mbarwa, aho bamwe bavuga ko bazitirwa n’ubujiji abandi ngo barakitinya.

Kuba barahezwaga mu mashuri ni kimwe mubyabadindije
Kuba barahezwaga mu mashuri ni kimwe mubyabadindije

Mu matora y’abakuru b’imidugudu 419 igize aka karere yabaye mu muri Gashyantare 2016, abagore 29 gusa bangana na 7% nibo baje mu bayobozi b’imidugudu.

Mu tugari 73 tugize aka karere, abagore ni 20 bahwanye na 27% nibo banyamabanga nshingwabikorwa, naho muri ba perezida b’inama njyanama z’imirenge 13, harimo 4 bangana na 30%.

Ibi nibyo bituma hari abavuga ko abagore bakitinya n’ubwo bo bagaragaza izindi mpamvu.

Yamfashije fortunée yagize ati « njyewe mbona kuba tutarize neza kubera umuco wahezaga abagore nibyo byatumye dutinda kugira imyumvire yo kuba abayobozi ».

Mbabajende Josianne we avuga ko no kwitinya bikiriho kuko abagore bamwe cyane cyane abo mu cyaro bumva ko ubuyobozi ari ubw’abagabo.

Ati « abagore twakunze kwibera mu icuraburindi ryo gutinya abagabo tukumva tutahangana nabo, ariko bigenda bihinduka abagore bagatinyuka ».

Abatinyutse kujya mu nzego z'ubuyobozi barasaba bagenzi babo kutitinya
Abatinyutse kujya mu nzego z’ubuyobozi barasaba bagenzi babo kutitinya

Akomeza avuga ko ubu icyo abagore bashyize imbere ari ukwita ku burere n’uburezi bw’abakobwa ku buryo bazaba abayobozi beza.

Mukanyandwi Bellancile, umunyapolitiki wo mu Ishyaka ry’Ubwisungane n’Iterambere (PSP) avuga ko abagore bakwiye gutinyuka kuko bahawe uburenganzira bwabo.

Ati « umugore yahawe ijambo, umugore afite ubushobozi ubu noneho atanga ibitekerezo bikumvikana, nibatinyuke kandi bahere mu nzego zo hasi bahe abana b’abakobwa urugero ».

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godfrois, we avuga ko imyanya myinshi y’akazi inyuzwa mu ipiganwa, bityo ko kuhasanga abagore bacyeya atakwemeza niba bifitanye isano no kwitinya.

Gusa asaba abagore muri rusange kugira umuhate wo gupiganwa, ndetse no guhangana mu matora kugira ngo bakomeze kuzamura umubare wabo mu buyobozi no kubyaza amahirwe agaciro leta yabahaye.

Imibare rusange igaragaza ko mu buyobozi bw’ibanze abagore ari 10% mu Karere ka Ngororero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagore Nibatinyuke Kandi Biyumvemo No Gupiganwa Ejo Batazapfusha Ubusa Amahirwe Bashiriweho Na Leta Ibitayeho.Bazitwaza Iki Se Kandi Nibadafatirana Bacyitaweho?

Twagiramungu Pierre Celestin yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka