Ngororero: Minisitiri Kaboneka yahagaritse "Gitifu" w’Umurenge n’uw’Akagari

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, Innocent Mbanjimbere na Nyiramahano Chantal w’Akagari ka Bugarura bahagaritswe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka imbere y’imbaga y’abaturage babashinje kubahohotera.

Mbanjimbere washinjwaga gukubita abaturage yahise yeguzwa.
Mbanjimbere washinjwaga gukubita abaturage yahise yeguzwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki 9 Kamena 2016, Minisitiri Kaboneka yagiriye uruzinduko muri uyu Murenge wa Muhanda uherereye mu Krere ka Ngororero, ari naho abaturage bashinjirije aba bayobozi babiri kubakorera urugomo rurimo no kubakubita.

Muri bo harimo umugabo witwa Ntambara umaze imyaka ibiri yivuza uruguma avuga ko yatewe na Mbanjimbere. Bavuga ko babakubita babahatira gukora vuba gahunda zitandukanye bababwira ko ari imihigo, nk’uko uwo Ntambara yabitangaje.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko abo bayobozi batazongera kuyobora abo baturage.
Minisitiri Kaboneka yavuze ko abo bayobozi batazongera kuyobora abo baturage.

Yagize ati "Nakubiswe na Gitifu maze antera uruguma n’ubu ndacyarwivuza kandi buri gihe baradukubita bakatubwira ko ntaho twabarega."

Nyuma yo gushinjwa n’abaturage batari bake, Minisitiri Kaboneka yahise yizeza abaturage ko abo bayobozi babiri bashyizwe mu majwi batakiri abayobozi babo.

Ati "Nimugende mukore mutuje ntawe uzongera kubakubita muri aba, kuko kuva ubu ntibazongere no kubayobora, akarere kabashakire abandi."

Abaturage babashinje kubakubita bari benshi.
Abaturage babashinje kubakubita bari benshi.

Bamwe mu baturage bavuze ko ishimiye icyemezo Minisitiri yafashe cyo kubakiza abo bayobozi. Umwe ati "Nka njye ndi umucuruzi ariko bariya bayobozi baranjujubije pe! twishimiye ko babadukijije."

Ni ubwa kabiri Minisitiri Kaboneka asuye aka karere mu gihe kitarengeje iminsi 20, kuko yahaherukaga tariki 18 Gicurasi 2016 aho yari mu Murenge wa Nyange asaba abayobozi kujya bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Mwene abovayobozi ntibakenewe mu gihugcyacu cyamahoro

Ahubwo turasaba nabayobozi ba Edication kujyabasura nibigobyamashi byumwihariko mukarere karuhango mu murege wakinazi mukigo kutwa technicol secondary school ESk

kagoro yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Niba se koko yarakubitaga se wamwibarutse, mugira ngo umuvumo uzagarukira ku kwirukanwa gusa? ahubwo nakenyere abone akamubaho! Imana nyiri ijuru yonyine niyo ibasha kumuvumura naho ubundi ararye ari menge. nabandi babonereho. Ibihano physique byakuwe mu mategeko y’uRwanda mubimenye mwese.

Rueri yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Uwo muyobozi ntakwiye mu Rwanda rwacu

Felicie yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Nukuri birakwiye kdi abayobozi babonereho kuko guhana ukoresheje igitugu nahobikiba nabafite iyo migambi bayireke kuko sibyiza

janvier yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Ese ko abayobozi bakubita abaturage bakuweho abo bakubise nta n’indishyi bazahabwa ?

KT turabemera nayo muyatugezeho.

alias yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Ese ko abayobozi bakubita abaturage bakuweho abo bakubise bo bagenewe iki ?
Kigali today nayo muyatugezeho turabakunda.

Didier yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

mbega abayobozi gito! nibakurweho kuko ntabumuntu bafite,mu Rwanda ntawugikubitwa.ahubwo nibakuriranwe ninzego zubutabera

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

umwa uwo innocent yakubitaga se yaramujujubije nta kintangaje gusa yihane asubire mu murongo imana imubabarire.

maurice yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

NTABWO ARIBYO KABISA BIRARENZE ARI NKA NJYE MBA NARAGIYE GUTANA IKIREGO KURI POLICE KUKO NUBWO BATUYOBORA NTAWE URI HEJURU YITEGEKO NABANDI BABIKORA BAREBEREHO KUKO NAKAZI KANDI KAGIRA IBIKAGENGA.NGO NO MU MAJYEPFO UDATANZE MUTUEL BAMUFATIRA MU NZIRA NKAHO ARI UBUYOBOZI BUZIVUZA kuri yo nyamara benshi usanga bagakwiye kwegerwa nubuyobozi bakabatega amatwi hari nabo bima inka bazikwiye bakaziyandikiraho bene wabo.

murebwayire yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Abayobozi bajye bakemura ibibazo by’abaturage batabahutaza.Birababaje kubona umuturage akubitwa!Minister wakoze n’abandi barebereho.Kuko abadakemura ibibazo muburyo bukwiye baba bangisha Leta yacu abaturage.

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka