Ngororero: Hakenewe asaga Miliyari ebyiri ngo abasenyewe n’ibiza bubakirwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bukeneye hejuru ya Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo hubakwe amazu hafi 800 yangijwe n’ibiza.

Amazu hafi 800 ni yo azubakirwa abahuye n'ibiza mu Karere ka Ngororero
Amazu hafi 800 ni yo azubakirwa abahuye n’ibiza mu Karere ka Ngororero

Umuyobozi wa ko Godefroid Ndayambaje abivuga ko n’ubwo Leta yatanze inkunga yo kubakira abaturage bangirijwe n’ibiza, hari na bamwe batangiye kwitanga ngo aya mazu aboneke.

Anonngeraho kohagikenewe imbaraga za buri wese ubishoboye kugira ngo nibura iyi mpeshyi izarangire abasenyewe bamaze kubona aho kuba.

Agira ati, « Hakenewe amafaranga asaga Miliyali ebyiri, turi gufatanya n’inzego zitandukanye ngo turebe ko aya mazu azaba yuzuye mbere y’uko imvura yongera kugwa, kandi hari icyizere dufatanyije »

Abafatanya bikorwa b’Akarere ka Ngororero ku ikubitiro abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi batangije igikorwa cyo kubakira bamwe mu basenyewe n’ibiza, kugira ngo batange umusanzu wabo ahateganyijwe kubaka inzu 12 ni ukuvuga imwe muri buri murenge, ariko bakazajya bafatanya n’abaturage n’Akarere.

Perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero Nyiransenimana Donatile avuga ko hazubakwa amazu 12.

Agira ati “Twebwe uruhare rwacu ruzagera nko muri Miliyoni 10 frw, tuzafatanya n’imiganda y’abaturage kubaka inzu imwe muri buri Murenge twahereye kuri Mutima w’urugo mugenzi wacu udafite ubushobozi bwo kwiyubakira”.

Abagore b'urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero batangiye ibikorwa byo kubaka amazu 13
Abagore b’urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero batangiye ibikorwa byo kubaka amazu 13

Mukamana Alphonsine ubu ucumbitse ku baturanyi nyuma yo gusenyerwa n’ibiza avuga ko ashimira abagore bibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi kubera urukundo bamugaragarije bamwubakira inzu.

Agira ati, “Ndashimira FPR N’urugaga rw’abagore ruyishamikiye ho nari nshumbitse none ngiye kubona inzu rwose Imana ibampere umugisha”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero Kuradusenge Janvier, avuga ko kugeza ubu abantu 298 batangiye kubakirwa mu bibanza byabo.

Abandi 159 bazagurirwa ibibanza kuko nta bushobozi na mba bafite, hanabeho no gusaranganya ubutaka ku bantu 328 kugira ngo na bo bubakirwe.

Imirimo y'amaboko mu gusiza ibibanza irarimbanyije
Imirimo y’amaboko mu gusiza ibibanza irarimbanyije

Inama Njyanama ikaba izaba yamaze kugaragaza no kwemeza agaciro k’ibibanza bizagurwa bitarenze iki cyumweru, bigatangira kugurwa no kubakwa hakoreshejwe amafaranga ya Leta.

Hagati aho abaturage bakomeje gucumbikirwa mu miryango y’ababaturanyi, aho bafashishwa inkunga z’ibiribwa birimo ibishyimbo n’ibigori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka