Ngororero: Barasabwa gukora akandi kazi n’ayo bakoreye mbere batarayabona (AMAJWI)

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero baratabaza ubuyobozi nyuma yo kutabona amafaranga bakoreye mu bikorwa byo gutunganya umuhanda wa Rubagabaga- Gatega bakaba bamaze amezi arenga arindwi batarishyurwa.

Umva ikiganiro abo baturage bagiranye na Kigali Today bavuga ko babuze amafaranga yo gutanga mu bwisungane mu kwivuza, abana babo bakaba batabona uko biga neza kuko amafaranga bari bizeye kubona batayabonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Amadeni ni menshi njye bandimo arenga in million ariko yaraheze nka ya mahembe y’mbwa Aba bagabo ntacyo badufasha pe byaba byiza beguye Ku bindi bisobanuro mwambaza kuri 0788341352

Shumbushoho yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

Mu byukuri Ngororero niko babaye barambura cyane.ariko mwebwe muri kuturiza twebwe abarimu bashya twakoze mu mwaka wa 2007,nuko tugakora amezi cumu n’ane(14) yose ntihagire ntihagire n’igiceri cyatanu batwishyura.kandi byose byatewe no gusuzugura by’umukozi wari ushinzwe imishahara y’abarimu n’abaganga witwa Musabimana Samuel.None mu by’ukuri nubwo agahwa kari kuwundi gahandurika abashobora kudukorera ubuvugizi cyangwa abashinzwe kurenanura abandi bakwishyira mu mwanya wacu bakibaza kwigisha ukodesha inzu,ugura ibyo kurya,ugura imyambaro udahembwa nuko amezi 14 akarangira.it’s beyond human imagination.abo barimu abenshi biganje mu mirenge ya Kavumu na Sovu.ku bigo by’amashuri bikurikira:E.P KARUNDA,G.S NYARWUMBA,E.P BUCUKA.

kabera yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

IBYO VC MAYOR AVUGA NTABWO ARIBYOP!UBUSE NTIBAMBUYE RWIYEMEZAMIRIMO WITWA INNOCENT ASAGA 2000000FRW Ubuse kw’imyaka ibaye7 turacyayabonye?nonec uyu rwiyemezamirrimo kwavugako atishyuwe arabeshya?Ngororero bisubireho!kuko Akarere Kagira uruhare mukudukenesha batwambura ubundise aravuga gutanga akazi abantu batarishyuwenayobakoreye n’iki cyakwemezako ayayo bazayishyurwa!Plz Ngororero mwisubireho bayobozi nimwe mubwirwa kuko Ibibazobose muba mubizi ariko ntimubikemura
Kgl today muzasure Umurnge wa Kabaya murebe ibikorwaremezo byangirika kandi abaturage tubikeneye.

MUGABO Kalisa Alias KABEBE yanditse ku itariki ya: 26-06-2018  →  Musubize

Murakozecyane mwe banyamakuru ba Kigalitoday nukuri muri Ngororero dukeneye gukorerwa Ubuvugizi kuko Ubwambuzi dukorerwa Burakabijepe!kandi ikibabaje nuko usanga hamwe turenganwa cyangwa tukamburwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero.nangwa naba b’Imatyazo ubuse kodufite Amafaranga arenga 2000000Frw twakoreye muri Ngororero mu murenge wa Kabaya mumwaka wa 2010 nubu tukaba tutarayabona kandi twarabimenyesheje inzego zosebireba ntizigire icyo zibikoraho nkuko bivugwa hamwe nahamwe mugihugu muri Ngororero nibicikarwose Umusaza azadusure kuko nubwo afata iyambere yubaka inyu hariho abitwaza kobagafashe bagasenya ibyagezweho uwagirango azaze arebe uko twubakiwe ibikorwaremezo ariko bikaba bidakoreshwa kandi hitwako hari ubuyobozi.murimake Komite Nyobozi ya Ngororero irananiwe ntacyo ikora turayisabye yisubireho cg nayoyegure koko ntacyo ikora!

MUGABO Kalisa Alias KABEBE yanditse ku itariki ya: 26-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka