Ngoma: Imvura idasanzwe yasenye inzu 35 yangiza n’urutoki

Imvura yaguye mu Karere ka Ngoma ivanze n’umuyaga mwinshi yatumye imwe mu miryango ibura aho yikinga kubera ko inzu babagamo zasenyutse.

Imvura ivanze n'umuyaga yasambuye amazu
Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye amazu

Iyo mvura yaguye ku gicamunsi cyo ku itariki ya 17 Kanama 2017, yanangije hegitari 100 z’urutoki.

Inzu 35 nizo zabaruwe, zasenywe n’iyo mvura. Izo nzu zasambutse kuburyo hari bamwe bagiye gucumbika.

Mu murenge wa Mutenderi ahangiritse hegitari zigera kuri 20 z’urutoki niho hera ibitoki byo mu bwoko bwa FIA, bipima ibiro 180.

Abahinzi batuye uyu murenge baravuga ko ari ikibazo kitoroshye bahuye nacyo kuko ibi bitoki byari bibafatiye runini mu kubaha amafaranga.

Iyo mvura idasanzwe yangije insina
Iyo mvura idasanzwe yangije insina

Mu murenge wa Gashanda ho bavuga ko utugari tubiri twibasiwe cyane twa Cyerwa na Munege twari ikigega cy’ibitoki muri uwo murenge.

Ubuyobozi buvuga ko bwamaze gutanga raporo muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi kugira ngo abahuye n’ibiza batabarwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka