NEC yakiriye kandidatire ya Diane Rwigara
Kuri uyu wa 20 Kamena 2017, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), yakiriye kandidatire ya Diane Rwigara wifuza kuba umukandida wigenga, mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama 2017.
Ni igikorwa cyayobowe na Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.
Diane Rwigara yavuze ko yizeye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repuburika kuko ngo hakenewe impinduka.
Yagize ati “Amatora nagenda neza akaba mu mucyo, nizera ko nzatsinda kuko twese nk’Abanyarwanda dukeneye impinduka. Babingaragarije ubwo bansinyiraga ku bwinshi ku byangombwa bisabwa na Komisiyo y’amatora”.
Mu byo Diane Rwigara abona bikeneye impinduka, ngo ni ubukungu bw’igihugu kuko kugeza ubu ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikiri hejuru.
Yavuze kandi ko ikindi gikeneye impinduka ari ikibazo cy’ubushomeri bukiri hejuru ndetse n’icy’abaganga bakiri bake ugereranyije n’abarwayi babakeneye.
Igikorwa cyo kwakira kandidatire ku bashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repuburika kirakomeje, kikazasozwa ku italiki 23 Kamena 2017.
Dore mu Mafoto Diane Rwigara ageza Kandidatite ye ku buyobozi bwa NEC
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Utagira Ubwenge Ari Umugabo Azareke Ayoborwe N,umugore Azibonere. Simpari !! Imana Niyo Yaduhaye Kagame.Wahagaritse Umuvu Wamaraso Nuw,imvura.Arashoboye Pe.
afite ikindi ashaka naho twe twarangije gutora cg nawe arafindafinda!!!!!!!!!!!!!!
reka reka uyu ari kwirira success gusa .umusaza yiyubakiye igihugu skivanye ahabi akigejeje aheza abanyarwanda turanezerewe,none ngo muriyamamaza murashaka kudukura amata mu kanwa ?muribeshya ndibaza ko nababasinyiye ari injiji cg ba namunoza
Muribeshya Urwubatswe N’Imana ntirusenkwa nu muyaga Ubundi Umugore Utegeka Igihugu Mwa Mu Bonye He? Mureke Perezida Paul Kagame Ategeke Mureke Kumena Abanyarwanda Umutwe Mureke Dukore Gahunda Zu Baka Urwanda Rwacu.
nawe azi ko naho yagera niyihangane ashakire ahandi
urabona bizacamoc muko guhangana numusaza w’ubatse izina,ahh gerageza amahirwe.
Ariko rero tuvugishe ukuri, n’udakunda Kagame yakwemera imirimo ye n’ibindi byinshi kandi byiza yakoreye abanyarwanda: Umutekano mu gihugu hose, gahunda ya Girinka munyarwanda, gukwirakwiza amashanyarazi mu midugudu yose y’u Rwanda, guteza imbere ibyaro abaturage bigishwa kwihangira imirimo no guhinga ibihingwa bibateza imbere.... n’ibindii byinshi cyane
Ariko nkuyu kweli arabona dufite umwanya wo ku mwumva, aho tugeze mu iterambere dukesha Intore izirusha intambwe Umusaza Kagame Paul ni aho kwishimira. Mureke dushyigikire umusaza 100% naho uyu mwana nakomeze yikinishe
Nagerageze
Agerageze se uyu yakuramo iki...nudashinga arabyina. Umusaza aba ari umusaza. Tuzamutora twongere tumutore Kagame Paul...imvugo niyo ngiro...yahaye abanyarwanda agaciro...TORA TORA TORA KAGAME
Ahaaaaa umukobwa yakaniye uyuwe sibarafinda
Uyu mukobwa nta mikino njye namwemeye.apana gufindafinda
Uramwemera se yakoreye iki Abanyarwanda ku buryo bamwizera bakamushyigikira. Umugabo ni Kagame Paul wemeye gukura abanyarwanda mu mwijima akabageza ku iterambere kandi akabahoza amarira barize. Tuzamuhundagazaho amajwi yoseeeee. Oyeeee Kagameee