Ndi Umunyarwanda ikwiye ikirango nk’uko kiriziya zirangwa n’umusaraba

Abahagarariye inzego zitandukanye mu karere ka Huye barazaba ko habaho ikirango cyihariye cya Ndi Umunyarwanda, ukibonye wese kikamwibutsa iyi gahunda.

Inzego zitandukanye ziga ku buryo bwo kuzamura gahundaa ya Ndi Umunyarwanda
Inzego zitandukanye ziga ku buryo bwo kuzamura gahundaa ya Ndi Umunyarwanda

Iki cyifuzo cyagaragajwe mu nama,harebwa icyakorwa kugira ngo Ndi Umunyarwanda irusheho kwimakazwa.

Musenyeri John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, yari amaze kuvuga ko Ndi Umunyarwanda ari icyivugo cy’Umunyarwanda kimwibutsa guharanira ishema rye n’iry’igihugu cye.

Théodette Kamaliza umwarimu watanze kiriya gitekerezo, we yavugaga ko byaba byiza mu mashuri hashyizweho ibi birango byatuma abaharererwa bahorana indangagaciro z’Umunyarwanda.

yagize ati “ugeze ku nsengero uhabona umusaraba wibutsa Yezu, bigatuma ubitekerezaho. Na Ndi Umunyarwanda izashakirwe ikimenyetso gituma duhora tubitekerezaho.”

Yunzemo ati “icyo kimenyetso gishobora kuba n’amagambo afite ibara ryihariye, mbese nk’uko ubona igihangano cy’abasirikare bafite imbunda ugatekereza ku kubohora igihugu.”

Kamaliza yatanze n’izindi ngero zigaragaza ibirango bifite igisobanuro buri muntu ahita yumva.

Ati “Iyo ubonye iriya shusho y’inka ibumye iri i Rusatira, uhita umenya ko aho hantu haba amata n’inka, wagera i Muhanga ukabona igishushanyo cy’umugabo ufite amafaranga n’amabuye y’agaciro ukamenya ko uwo murimo utanga amafaranga”.

Igishushanyo cy'i Muhanga kigaragaza umucukuzi w'amabuye y'agaciro
Igishushanyo cy’i Muhanga kigaragaza umucukuzi w’amabuye y’agaciro

Musenyeri John Rucyahana yashimye iki gitekerezo, asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kuzabitekerezaho.

Ati “Si na ngombwa ko nka komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge tubigiramo uruhare. Akarere ka Huye kazabitekerezeho, inama njyanama izabyemeze. Ahubwo utundi turere tuzabigireho.”

Kayiranga Muzuka Eugene umuyobozi w’akarere ka Huye nawe yavuze ko iki gikorwa kigiye gushyirwa mu ngiro kuko gitanga icyizereko hazabonaka umusaruro.

Yemeje ko bitarenze mu kwezi kwa Mata 2018 mu bigo by’amashuri hazashyirwa ibimenyesto bya Ndi Umunyarwanda, nk’uko hagiye hashyirwa ibicumbi by’indangagaciro.

“Ndi Umunyarwanda” ni gahunda igamije gutuma Abanyarwanda biyumvamo isano ibahuza, bakumva batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.

“Ndi Umunyarwanda” ikubiyemo ingingo eshatu; kwiyumvamo ubunyarwanda (Rwandan spirit), indangagaciro na kirazira bigamije kwimakaza ubunyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka