“Ndayisaba Fabrice Foundation” igiye kwita ku ruhinja rwakuwe mu musarani ari ruzima

Umwana w’uruhinja wo mu Karere ka Kirehe uherutse gutabwa mu musarani wa metero umunani agakurwamo ari muzima yabonye abakomeza kwita ku buzima bwe.

Ndayisaba Fabrice na Murekatete nyina w'umwana mu bitari bya Kirehe
Ndayisaba Fabrice na Murekatete nyina w’umwana mu bitari bya Kirehe

“Ndayisaba Fabrice Foundation”, umuryango watangijwe na Ndayisaba Fabrice niwo ugiye gufasha uwo umwana.

Ndayisaba avuga ko yagize icyo gitekerezo cyo gufasha uwo mwana nyuma yo gusoma inkuru kuri Kigali Today ivuga uburyo urwo ruhinja rwakuwe mu musarani ari ruzima.

Tariki ya 07 Nyakanga 2017, ubwo Ndayisaba yasuraga uwo mwana mu bitaro bya Kirehe, yemeye kujya atanga inkunga y’amafaranga ibihumbi 10RWf buri kwezi, azatangwa mu gihe cy’umwaka.

Ndayisaba kandi yemereye umuryango w’umwana ibihumbi 50RWf yo kwita ku buzima n’imibereho y’uwo mwana mu gihe akiri mu bitaro.

Yemereye kandi uwo mwana Mitiweri ihoraho ndetse ngo azakomeza kumufasha no mu bundi buzima.

Agira ati “Mu gihe azaba ageze igihe cyo kwiga amashuri y’inshuke n’amashuri abanza,nzamufasha mu bishoboka byose.

Kandi nzakomeza muhe n’ibikoresho by’ishuri mu gihe azaba ageze mu mashuri yisumbuye,nzajya nongera ubufasha bitewe n’ubushobozi nzaba mfite.”

Umwana wajugunwe mu musarani wa metero umunani afite ubuzima bwiza. Ubu ari gukurikiranwa mu bitaro bya Kirehe
Umwana wajugunwe mu musarani wa metero umunani afite ubuzima bwiza. Ubu ari gukurikiranwa mu bitaro bya Kirehe

Murekatete Clarisse, nyina w’uwo mwana ucunzwe n’inzego zishinzwe umutekano aho arwaje umwana we,yashimye ubufasha yahawe. Yavuze ko guta umwana we mu musarani bitamuturutseho ko ngo atazi ibyari byamuteye.

Uyu mugore umaze kubyara abana babiri,yasabye imbabazi avuga ko ibyo yakoze bitazongera ukundi.

Agira ati “Ndasaba Abanyarwanda imbarazi ku bugome nakoze bwo guta umwana nibyariye mu musarani,mpawe amahirwe nkababarirwa niteguye kurera neza umwana wanjye. Ndashimira Ndayisaba k’ubufasha ahaye umwana wanjye.”

Mungarurire Benjamin wari uhagarariye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe muri icyo gikorwa,yashimiye Ndayisaba ku bufasha bwe avuga ko agabanyirije ibitaro umuzigo.

Agira ati“Ni gake cyane tubona umuntu uza kutwunganira mu bibazo nkibi biba bibabaje. Umuzigo tuba dufite nk’ibitaro uragabanutse.

Ibyo akoze birakomeye kandi turamwizeza ko tuzakomeza gufatanya ubuzima bw’umwana bugakomeza kuba bwiza.”

Ndayisaba Fabrice yiyemeje gufasha uwo mwana mu buzima bwe bwose
Ndayisaba Fabrice yiyemeje gufasha uwo mwana mu buzima bwe bwose

Iyamuremye Antoine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umutenge wa Gatore ashimira abaturage batangiye amakuru ku gihe umwana agatabarwa.

“Ndayisaba Fabrice Foundation” imaze imyaka10 ishinzwe na Ndayisaba Fabrice ubwo yigaga mu mashuri abanza. Iyo Foundation ifasha abana basaga 100 baturuka hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

We thanks To ndayisaba fabrice for that good idea

Nsayo yanditse ku itariki ya: 25-10-2018  →  Musubize

UBUSE UBUYOBOZI BURABIVUGAHO IKI?

ROSE yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Nubwo abantu benshi batuye isi bakora ibintu bibi,hariho abantu bagira neza.Ndasaba cyane Ndayisaba Fabrice na Mama w’uyu mwana ko bakwiga Bible kugirango bamenye ibintu byinshi imana idusaba.Bazashake Abahamya ba Yehova baba I Kibungo maze bigane n’abo Bible ku buntu.
Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,hazabamo gusa abantu batinya kandi bagakorera imana.

NDEMEZO Joseph yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka