National Geographic yigishije abanyeshuri bo mu Rwanda gufotora

Ikigo cyo muri Amerika cyitwa National Geographic gifata kikanatunganya amafoto n’amavideo y’urusobe rw’ibinyabuzima binyura ku ma televiziyo atandukanye yo ku isi, kigishije abanyeshuri bo mu Rwanda gufotora no gufata amashusho.

Abanyeshuri mu mukorongiro wo gufotora.
Abanyeshuri mu mukorongiro wo gufotora.

National Geographic ni ikigo gikomeye cy’itangazamakuru gifite amashene (Channels) ya Televiziyo n’ibitangazamakuru (Magazines) bitangaza inkuru zivuga kuri siyansi.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Diana Fossey, Gorilla Funda, itsinda ry’abanyeshuri 15 bo mu Kigo cy’Amashuri yisumbuye cya Bisate mu Majyaruguru hafi ya Pariki y’Ibirunga basoje ayo mahugurwa tariki 9 Ukuboza 2016.

Aya mahugurwa yaberaga muri “Bisate Community Learning Center”, ikigo cyubatswe ku nkunga y’Ikigega “Fossey Fund” kitiriwe Diana Fossey, wari uzwiho kubungabunga ubuzima bw’ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima byo mu birunga.

Bigishijwe no gufata amashusho.
Bigishijwe no gufata amashusho.

Ayo mahugurwa yahawe abana bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 14-17, yari agamije kubafasha kumenya gukoresha amafoto n’amashusho mu kubara inkuru zijyanye n’ubuzima bw’urusobe rw’ibinyabuzima, umuco ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda.

Mu minsi ine bamaranye n’abakozi ba National Geographic, bize gukoresha kamera zifotora n’izifata amashusho, porogaramu zitunganya amafoto n’izitunganya amashusho, bakora n’imyitozo ngiro banaboneraho gusura ingagi zo mu Birunga.

Mu bakozi ba National Geographic bigishaga abo bana harimo gafotozi, umuhanga mu gutunganya amafoto n’abayobozi mu gufata amashusho babibiri.

Bafashe n'ifoto y'urwibutso.
Bafashe n’ifoto y’urwibutso.

Kaitlin Yarnall, Umuyobozi Wungirije muri National Geographic Society, yagize ati “Aya mahugurwa yari agamije guha abana urugero rw’ukuntu bajya bavuga inkuru zabo bifashishe amafoto n’amashushu kandi turizera ko bizanafasha abaturage babonye ibyo aba bana bakoze.”

Yakomeje agira ati “Turizera ko aya mahugurwa azafasha aba banyeshuri gukora akanyamakuru basangirizamo abandi inkuru zabo bikaba n’ubundi buryo bushya bwo gufasha National Geographic mu kazi kayo.”

Nyuma y’ayo mahugurwa, abo bana bagaragarije abaturage ba Bisate ibyo bigishijwe bifashishije amafoto n’amashusho bafashe.

Aya mahugurwa yo gufotora yakozwe ku bufatanye bwa National Geographic na Fossey Fund.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ko abanana burwanda batera imbere nibakomerez aho

jackson yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka