N’ubwo abagore bitabira amatora ariko abenshi baza ku mugereka

Abagore barashishikarizwa kwiyandikisha mu ba mbere kuri lisiti z’itora,mu gihe usanga akenshi bagaragara ku migereka n’ubwo baba bitabiriye ku kigero gishimishije.

Abagore bakunda kugaragara ku migereka ariko ntibibabuza kwitabira amatora
Abagore bakunda kugaragara ku migereka ariko ntibibabuza kwitabira amatora

Urwego rw’igihugu rw’abagore (CNF) rurabishishikariza abagore,mu gihe hasigaye amezi atatu ngo u Rwanda rwinjire mu matora y’Abadepite.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018, uru rwego rwahuje abahagarariye abagore kugira ngo bibutse bagenzi babo ko imirimo idakwiye kubibagiza uburenganizira bwabo bwo gutora.

Vice presida wa CNF Francine Mukakalisa, yatangaje ko impamvu y’iyi nama ari ukugira ngo bibutse abagore abenshi usanga bahugiye mu yindi mirimo irebana n’ingo bakaba bakwibagirwa inshingano yo gutora.

Yagize ati “Ni ukugira ngo tubongeremo ububyutse mu gihe hari gukosorwa urutonde babe mu ba mbere, yewe no mu matora bagaragare ari bo ba mbere n’ubwo baba bavuga ko bari mu mirimo myinshi y’ingo.”

Mukakalisa Francine Umuyobozi wungirije wa CNF
Mukakalisa Francine Umuyobozi wungirije wa CNF

Uwimana Chantal waturutse mu Karere ka Gasabo, umwe mu bari bahagarariye bagenzi babo, yavuze ko bafashe ingamba z’uko igihe cy’itora kizagera nta mugore utarikosoje.

Yagize ati “Nk’ubu ejo ni umuganda tuzifashisha uwo munsi tubibashishikarize kandi tuzagera mu kwezi kwa cyenda twese turi ku rutonde.”

Abo bagore ariko bemeza ko n’ubwo batinda kwitabira ibikorwa byo gutora bigatuma baza ku migereka, bitababuza kwitabira amatora yose abera mu Rwanda kandi bagatora neza.

Abagore bitabiriye iyi nama
Abagore bitabiriye iyi nama

Mu myanya 80 y’Abadepite basanzwe mu nteko ari na bo bazatorwa, imyanya 24 ingana na 30% yahariwe icyiciro cy’abagore, ibiri iharirwa urubyiruko n’aho umwe uharirwa abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka