Musenyeri Mwumvaneza yasabye urubyiruko gusenga runakora

Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza, arasaba urubyiruko kuba abakirisitu bubaha Imana ariko bakazirikana gukora bikorwa by’iterambere.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yasabye urubyiruko kuba abakirisitu ariko bazirikana kwiteza imbere.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yasabye urubyiruko kuba abakirisitu ariko bazirikana kwiteza imbere.

Musenyeri Mwumvaneza yasabye ibi kuri uyu wa 19 Kamena 2016 ubwo urubyiruko rwaturutse mu maparuwasi atandukanye ari mu Ntara y’Iburengerazuba, rwasozaga urugendo rutagatifu kuri Paruwasi ya Crete Congo-Nil muri Rutsiro,

Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko Kiliziya Gatolika itagambiriye ubukirisitu butarimo ibikorwa by’iterambere ahubwo ko umukirisitu mwiza ari uwiteje imbere.

Aganira na Kigali Today, yagize ati “Mu rugendo rutagatifu rw’urubyiruko, tubabwiramo ubutumwa butandukanye tubigisha kuba abakirisitu nyabo birinda ingeso mbi ariko ntibirangirira aho, tunabigisha uburyo bakwitwara hanze aha, bashaka icyo bakora kibafitiye akamaro, bagakora bagatera imbere.”

Uyu mushumba muri Kiliziya Gatolika yongeyeho ko bazakomeza gukurikirana urwo rubyiruko mu maparuwasi, barugira inama kugira ngo rutazateshuka ku nshingano ruba rwarahawe kuzuza.

Minisitiri w'Urubyiruko n'ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, na we yaganirije urubyiruko.
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, na we yaganirije urubyiruko.

Minisitiri w’Urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana wari wifatanyije na bo, yabakanguriye kugira ubushake bwo gutera imbere bahera kuri duke bafite, ntibumve ko abatera imbere bose baba bahereye ku bushobozi bwinshi.

Yagize ati “Urubyiruko rwacu ruracyafite imyumvire yo kuvuga ngo rwabuze igishoro kandi ntirumenya ko rushobora no gutangirira ku mafaranga make, rugashaka ibikorwa byabateza imbere. Ikindi, bashobora no kwishyira hamwe bagatizanya imbaraga bagakora koperative kandi ibigo by’imari ntibyabima amafaranga."

Yakomeje agira ati "Bagomba kwivanamo iyo myumvire nka ba bandi bavuga ko ‘impamba itazakugeza i Kigali uyirirra ku Ruyenzi’.”

Urubyiruko rwitabiriye uru rugendo rutagatifu, rwagaragaje kumva impanuro z’abayobozi baruganirije, maze ruvuga ko rugiye kubaka ubukirisitu nyabwo kandi rugakora ibikorwa by’iterambere.

Urubyiruko rusaga ibihumbi 25 rwari rwitabiriye urugendo rutagatifu.
Urubyiruko rusaga ibihumbi 25 rwari rwitabiriye urugendo rutagatifu.

Zishirabahiga Emmanuel waturutse mu Karere ka Rubavu, yagize ati “Twumvise ibyo twabwiwe kandi ni byiza ko tubishyira mu bikorwa. Ubu ngiye gushaka uburyo nakora ibikorwa byanteza imbere nirinda uwanshuka ngo anjyane mu bibi bitamfitiye akamaro.”

Kuva yagirwa umushumba wa Diyoseze ya Nyundo muri Werurwe 2016, ni ku nshuro ya mbere Musenyeri Mwumvaneza ahuye n’urubyiruko mu rugendo rutagatifu, aho yasomeye misa urubyiruko rusaga ibihumbi 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka