Musanze iza ku isonga mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside

Senateri Bizimana Evariste anenga abatuye muri Musanze kuba bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside kandi mu ndamukanyo yabo yerekana ko bagomba kuyirwanya.

Senateri Bizimana Evariste anenga abanyamusanze ko badohotse mu ngamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Senateri Bizimana Evariste anenga abanyamusanze ko badohotse mu ngamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yabitangaje tariki 01 Ukwakira 2016, nyuma y’umuganda wo gutangiza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge wakorewe mu mudugudu wa Susa mu kagari ka Ruhengeri, murenge wa Muhoza.

Yagira ati “Mu ndamukanyo yanyu muvuga, ubumwe n’ubwiyunge mwarangiza mugashyiraho n’agakeregeshwa k’abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru, muvaga ko ingengabitekerezo ya Jenoside muyirandurana n’imizi yayo mukayitwika igashya igakongoka ubuziraherezo.

Hari ibintu bibiri byabakubise hasi nshaka kubabwira kugira ngo abantu bose bari hano bamenye ko tugomba kuvanamo icyo kirarane kibi cyane kitwanduza kuko ibyo tuvuga bitandukanye n’ibyo dushyira mu ngiro.”

Senateri Bizimana yatangaje ibyo agendeye ku bushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bwasohotse muri 2016.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko akarere ka Musanze kari ku isonga y’utundi turere tw’igihugu mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside n’abantu bakibona mu ndorerwamo y’amoko.

Bugaragaza ko 78.9% by’abaturage babajijwe mu Karere ka Musanze, basubije ko mu hari abaturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside naho abangana na 79.2 % basubiza ko hari abandi baturage bakibona mu ndorerwamo y’amoko.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze ariko ntibemerenya n’ubwo bushakashatsi; nkuko umwe muri bo utifuje ko izina rye ritangazwa, aboisobanura.

Agira ati “Ntabwo mbyumva ko muri Musanze twaza ku isonga muri ibyo bibi kuko mbona tumaze kuba bamwe”.

Abaturage b'i Musanze basabwe guhuza indamukanyo yabo n'ingiro
Abaturage b’i Musanze basabwe guhuza indamukanyo yabo n’ingiro

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude we ntahakana ko mu baturage ayoboye harimo bamwe bagifite ingangabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bibi biyishamikiyeho. Avuga ko batangiye urugamba rwo kuyirwanya.

Agira ati “Dufatanye mu kuyirandura kuko ikojeje isoni buri wese wo muri Musanze”.

Ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragaza ko mu myaka iri hagati ya 2005 na 2008 muri Musanze bari ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa Senateur nanjye ndemeranya nawe 100% none se kubona naracitse Ku icumu ngomba kwishyurwa amafaranga agera Kuri miliyoni 135 nkaba ntaranabona na miliyoni 10 kandi nta muyobozi n’ umwe ntagejejeho ikibazo kugeza Kuri Gouverineri ! twabyita NGO se twabyirl

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka