Musanze: Abayobozi bivuruguta mu mafuti bihanangirijwe mu ruhame (Amajwi)
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakoze amakosa anyuranye, bihanangirijwe mu ruhame ndetse basabwa kwisubiraho bitaba ibyo bagasezera akazi kagahabwa abandi.
Ibi byabereye mu nama yateranye kuri uyu wa kabiri, ikitabirwa n’abakozi bose b’akarere ka Musanze kuva ku rwego rw’utugari kugeza ku rwego rw’akarere.
Muri iyi nama Habyarimana Jean Damascene uyobora Akarere ka Musanze yagiye ahagurutsa bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari batungwa agatoki ko bijandika muri ayo makosa, abanengera mu ruhame.
Iyumvire Inkuru irambuye Meya Habyarimana ari kwihanangiriza abayobozi bijandika mu makosa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyakubahwa Mayor ndakwinginze uhagurukire n’ikibaxo cy’abacitse Ku icumu batishyuwe imitungo yangijwe muri genocide.Dufashe twishyurwe wowe urashoboye biragaragara.Imana iguhe umugisha.
Nshimiye Uwo muyobozi rwose na bamwe bibanze ba Cyanika baravangira ubuyobozi bw’umurenge.harambe Mzee wacu.
Bravo Mayor wa Musanze. Aba nibo bayobozi igihugu cyacu gikeneye. Ni ngombwa ko ubuyobozi buhagurukira imikorere mibi y’abo bayobora. Abaturage baragowe pe.