Muri UR-Huye hasigaye haba ibiryo bijyanye n’ibyiciro by’ubukire
Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, hasigaye hari resitora eshatu zagenewe abanyeshuri, zikorerwamo na rwiyemezamirimo umwe, ariko ibiciro si bimwe.
Abarira muri resitora ya makeya batanga ibihumbi 15 ku kwezi ku ufata amafunguro ya saa sita na nijoro gusa, hanyuma ushaka n’icyayi cya mu gitondo akishyura 18.
Iyi resitora ni iherereye hafi y’amacumbi azwi ku izina rya misereor, aho mu gihe kimwe bitaga mu gikonari.
Abarira muri resitora iri hafi y’ibibuga byo gukiniraho bo batanga ibihumbi 25 ku kwezi. Ni resitora ya VIP. Uwitwaje amafaranga 500 na we baramugaburira.
Hagati y’izi resitora zombi harimo indi y’abifite bihagije (VVIP). Abaharira bishyura ibihumbi 36 ku kwezi. Uwitwaje amafaranga 700 na we baramugaburira.
Ahahurira izi resitora zombi z’abifite, VIP na VVIP, hashyizwe kantine, ku buryo umuntu waje kuharira ashobora no kwigurira amata cyangwa ibindi byo kunywa nka fanta.
Harimo n’ibyo kurya nk’imigati, amandazi, amasambusa na capati, ubishaka na we arigurira.
Iyi kantine ni na yo abashaka icyayi cya mu gitondo, badafatira amafunguro muri ya resitora y’abakene, bashobora kwifashisha.
Umuyobozi w’umuryango rusange w’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza, B. Al-Saleh Kalimunda avuga ko izi resitora zashyizweho hagamijwe gukemura ikibazo cy’uko abanyeshuri bareka gukomeza kujya kurira mu maresitora yo hanze ya kaminuza baba batizeye umutekano wayo.
Yagize ati “bamwe bajyaga kurira muri resitora zihenze abandi izidahenze hanze ya kaminuza. Twashatse ko ibyo bakurikira hanze biba na hano muri kaminuza, kugira ngo abajya hanze bakamburirwayo bajye babishakira hafi noneho nihaba n’ugize ikibazo tubashe kugikurikirana.”
Gusa, iki kibazo cyo kurira hanze ku banyeshuri nticyakemutse, kuko imibare yerekanwa n’umucungamutungo w’iyi resitora igaragaza ko resitora y’abakene yiyandikishijemo abagera kuri 250 ku kwezi, VIP ikakira abagera kuri 350 ku munsi, naho VVIP yo ikakira ababarirwa mu 150 ku munsi.
Nyamara muri UR/Huye higira abanyeshuri bagera ku bihumbi 10.
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbere ya 2002 i Ruhande muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda habagayo n’ubundi restaurants enye, ariko buri wese yajyaga muyo yifuza bidatewe n’ubushobozi bwo mu mufuka we ahubwo bitewe n’ingano y’ibiryo yifuza kurya. uwashakaga kwirira byinshi yajyaga mu gikonari naho ushaka kujya kuri wambonye no kwihigira inkumi cyangwa agasore akagana mu kidoge kandi urukundo rwari rwogeye icyo gihe mu banyeshuli, n’ubwo habaga umurongo muremure ntacyo byari bidutwaye kuko washoboraga no kuhavana inshuti mwarushingana da!!
Hambere aha abiganaga muri kaminiza bari abavandimwe bafite icyo birata kibahuje aricyo promotion kuko babaga basangiye akabisi n’agahiye bihereye ku munsi wa mbere binjiyeho muri kaminuza none ubu ibyo biribagiranye. None se urukundo rwa kivandimwe ruzavahe ku bantu batasangiye? Leta nigire itabare naho ubundi nta cyiza njye mbona muri iyo gahunda y’ibyiciro by’amafunguro.
hahah! ibyo byiciro se ubwo ntibiza gusiga dogs zihindutse imisega!!?
Ubundi se mbere ko nubundi uwashakaga icyayi yagishyiragaho cg akakivanaho, kandi bikagenda neza kuki ubu babiciyemo zones ntabakomeze kubikorera hamwe?
Ntabwo ari ukubacamo ibice kuko mwese mwirengagizako no hanze yakaminuza bamwe bajya mumahoteli abandi bakajya muma restora ya 300frw!!!!Bityo rero ntabwo ari igikuba kuba umuntu yajya muri resto ya 15000frw,25000frw or 36000frw bitewe nuburyo afite amafaranga.njye niho niga.kandi burya twese ntabwo amafaranga angana bityo burimuntu yishima aho ashyikira........murakoze
Ibi ni ugucamo abanyeshuli ibice. Hagombye kubaho amakarita cg meal plans zitandukanye abanyeshuli bagahitamo ibyo bashoboye kwishyura ariko bakarira hamwe ndetse quality za serivisi( ibiryo, ibyo kunywa, aho kurira) zikaba zimwe. Naho bamwe kujya ahabo abandi ahabo zibyo rwose.
Uku ni ugucamo ibice abanyeshuli. Bazashyireho amakarita atandukanye buri wese ajye ahitamo iyo ashoboye ariko abanyeshuli barire hamwe kdi bahabwe serivisi ( quality zibyokurya nibinyobwa) zimwe kuko bose barishyura kurwego rwabo.
MINEDUC byarayicanze kabisa irananirwa no kwita kubanyeshuri nimibereho yabo yarangiza ikavuga ibidahuye ngo isubize abarimu batwigishije kuva muri za 2000 muri secondaire ngo bajye primaire .Yewe Kagame waruha
Bavandi bo muri 15000 ,mwihangane kuko simwe gusa. Nabakuru banyu barangije kwiga hari ababyifuza .gusa icyingenzi nikimwe , icyizere cyubuzima
Ko mbona abarira ku gasozi ka Mpandahande batageze no ku 1000 se? Ubwo ni ukuvuga go 9250 bose bajya hanze gushaka amafunguro? Bivuzeko iryo shuri ritagaburira abasaga 92% by’abaryigamo, ibi ni akaga njye niko mbibona pe.
Yebabawe mbega resto ya15000 banyeshu muvumilie ejo niheza.
ibyo ntaho bitaba ark. kuko na kist byarahabaga kdi burumwe wese yishima aho ashikira