Muri indorerwamo y’imiyoborere myiza mwirinde ko yandura – Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Francis Kaboneka aributsa abayobozi b’inzego z’ibanze ko ari indorerwamo y’imiyoborere myiza bityo bakaba bagomba guhora bayisukura.

Minisitiri Kaboneka yabwiye abayobozi b'inzego z'ibanze ko bagomba guhora bitwararika kuko ari indorerwamo y'imiyoborere myiza
Minisitiri Kaboneka yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagomba guhora bitwararika kuko ari indorerwamo y’imiyoborere myiza

Yabibabwiye ubwo yasozaga umwiherero w’abo bari bamazemo iminsi itatu, waberaga mu Karere ka Bugesera, tariki 19 Werurwe 2017.

Agira ati “Muri indorerwamo y’imiyoborere myiza mugomba guhora muyihanagura kugirango itazaho ivumbi cyangwa uwundi mwanda.

Ibyo bivuze ko mugomba gukora mudahutaza abaturage ahubwo mukababera ikiraro kibahuza n’ubuyobozi bw’inzego zo hejuru.”

Akomeza abwira abo bayobozi b’inzego z’ibaanze ko yasabye bagomba kunoza imikorere yabo, abibutsa kwita ku baturage bashinzwe, ntihagire umuturage urenganywa mu bibazo afite ku buryo yumva ko azatabarwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Ati “Mukemure ibibazo by’abaturage, mugabanye umubare w’ibibazo n’amarira batura Perezida kubera uburangare n’akarengane.

Ndabasaba gutana burundu n’umuco wo gutanga serivisi mbi, ziherekezwa na ruswa ikigaragara muri zimwe mu nzego z’ibanze.”

Ngezahayo Abidan, umujyanama w’Akarere ka Nyamasheke washoje umwiherero avuga ko agomba kuba intangarugero imbere yabo ayoboye.

Agira ati “Ni njye uhagarariye abayobozi b’igihugu ngomba gukora ibibahesha agaciro nirinda icyatuma umuturage atiyumvamo ubuyobozi, nkaba bandebereho kuko ibyo nsaba abaturage gukora arinjye ubanza kubikora akandebaraho.”

Abayobozi b'inzego zibanze bahamagariwe kugabanya ibobazo mu baturage
Abayobozi b’inzego zibanze bahamagariwe kugabanya ibobazo mu baturage

Nzaramba Lucie, umujyanama w’Akarere ka Gicumbi we avuga ko bagiye kurushaho kwesa imihigo bafatanyije n’abaturage.”

“Ni njye ukwiye kuba intangarugero muri gahunda z’abaturage, mbaha agaciro na serivise nziza nta muruhije mbese akanyibonamo.”

Mu myanzuro 21 yafatiwe muri uwo mwiherero,harimo kwimakaza indangagaciro yo kuvugisha ukuri, kwirinda no kurwanya ruswa, guhanahana amakuru hagati y’inzego.

Hiyongeraho kandi guca umuco wa “ntiteranya” no kwicecekera aho gufata icyemezo ku kibazo gihari kibangamiye inyungu rusange.

Harimo kandi kumenyekanisha ku nzego zitandukanye zikorera mu karere ibyavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro kuva tariki ya 25/02 kugeza ku ya 02/03/2017 no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa Minister,babwire vuba bitahire.Abenshi izo mpanuro ntibazirengana aho.Hari abatazi ibyo buberamo.Ruswa,ikimenyane,icyenewabo....!Ubu se Minister koko Mayor wa Kamonyi n’abamwungirije bayibewe ibikorwa bigayitse by’umukozi ushinzwe imyubakire muri Rugalika?Evariste!Uwiteka azamuhe umugisha.None se Minister,Mayor ayobewe ko abatsinzwe ibizamini by’akazi mu karere ke aribo bayoboye za Unité!?Babwire bitahire,abenshi cyakora baza barihaye kuvuga nk’uko uvuga iyo bayoboye inama ariko aho mbagayira nuko batiga gukora nk’uko ukora.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka