Muri imfura kuko mukomoka ku mfura – Mureshyankwano

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Rose yashimye urukundo n’ubupfura urubyiruko rwa AERG na bakuru babo ba GAERG, badahwema kugaragaza bita ku babyeyi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Mureshyankwano yashimye urukundo n'ubupfura bw'abanyamuryango ba AERG na GAERG
Mureshyankwano yashimye urukundo n’ubupfura bw’abanyamuryango ba AERG na GAERG

Byari mu gikorwa cya AERG-GAERG WEEK gitegurwa n’iyi miryango y’abanyeshuri ndetse n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 werurwe 2017.

Muri iki gikorwa abanyamuryango ba AERG na GAERG bafasha abarokotse Jenoside batishoboye kuruta abandi bakabubakira ndetse bakanabaremera.

Muri iki gikorwa kandi bagabira abagize uruhare mu kurokora abatutsi mu gihe bicwaga, ndetse bakanagabira abamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yabakorerwaga.

Abanyamuryango ba AERG na GAERG mu gikorwa cyo kubakira Umubyeyi wagizwe inshike ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyamuryango ba AERG na GAERG mu gikorwa cyo kubakira Umubyeyi wagizwe inshike ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Guverineri Mureshyankwano wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye abanyamuryango ba AERG na GAERG, ababwira ko kwita kuri aba babyeyi, bakabaherekeza mu za bukuru zabo, ari ubupfura bukomeye bwo kwitura ababyeyi ibyo babakoreye bakiri abana.

Yagize ati ”Muri imfura kuko mukomoka ku mfura. Ibi bikorwa byanyu ni ubupfura, kuko mwitura ndetse mukanashimira abagize uruhare kugira ngo mubashe kurokoka mube mugeze ahashimishije nk’aha. Ababyeyi banyu aho bari mu ijuru baranezerewe kubera mwe”.

Mureshyankwano yijeje abanyamuryango ba AERG na GAERG ubufatanye bushoboka bwose muri ibi bikorwa biba buri mpera y’icyumweru, anakangurira abaturage ba Nyaruguru bari baje kubashyigikira gutangira gutekereza kuzirikana ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 igihugu kigiye kwinjiramo.

Ibikorwa byakozwe kuri uyu munsi, hubakiwe ababyeyi babiri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, hakorwa uturima tw’igikoni tugera ku icumi, hatangwa inka ku wahishe abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside, ndetse hanatangwa Inka ku wa rokotse Jenoside utishoboye.

Bafatanyije n'ingabo mu gukorera abaturage batishoboye uturima tw'igikoni
Bafatanyije n’ingabo mu gukorera abaturage batishoboye uturima tw’igikoni

Mukarwomwa Berbadette umwe mu bakecuru b’incike bubakiwe inzu, yashimiye cyane abanyamuryango ba AERG na GAERG, kuba barabonye koko ko ababaye bakaba bamukuye ahabi bakamushyira aheza.

Ati ”Inzu nabagamo yari ishaje nanyagirwaga, izuba ryava rikancana hejuru, mbana n’umusaza w’imyaka igiye kugera kuri 90, abana bacu uko bari batandatu bose barishwe ubu turabaga tukifasha, mbega murakoze sinabona uko mbashimira, Imana ibampere umugisha.”

Muri iki gikorwa Abanyamuryango ba AERG na GAERG batanga Inka y'ishimwe ku wahishe abatutsi ndetse bakanatanga inka ku warokotse Jenoside utishoboye
Muri iki gikorwa Abanyamuryango ba AERG na GAERG batanga Inka y’ishimwe ku wahishe abatutsi ndetse bakanatanga inka ku warokotse Jenoside utishoboye

Ibikorwa by’iyi miryango bizakomeza kugera ku itariki ya 1 Mata 2017. Muri uyu mwaka.Hazubakwa amazu 11, hasanwe 15, hakorwe uturima tw’igikoni 135, hasukurwe inzibutso 41, hanatangwe inka 11, mu gihugu hose.

Kuva mu mwaka wa 2015 AERG na GAERG bubatse amazu 17, basana 12, bakoze uturima tw’igikoni 217, batanga inka 21 banasukura inzibutso 65.

Kuwa gatandatu tariki 18 Werurwe ibikorwa by’icyumweru cya AERG na GAERG bizakorerwa mu karere ka Rubavu, tariki 25 Werurwe bibere mu karere ka Ruhango, tariki ya 26 Werurwe bibere mu karere ka Kicukiro, bizasorezwe mu karere ka Nyagatare tariki ya 1 Mata.

Basangijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyaruguru
Basangijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyaruguru
Muhizi Bertin Uhagarariye Ibuka muri aka gace akaba n'umwe mu batarenze 200 barokotse muri Nyaruguru yari ituwe n'abatutsi benshi avuga amateka yaranze Jenoside muri aka gace
Muhizi Bertin Uhagarariye Ibuka muri aka gace akaba n’umwe mu batarenze 200 barokotse muri Nyaruguru yari ituwe n’abatutsi benshi avuga amateka yaranze Jenoside muri aka gace
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nuko murimfura mukomoka kumfura

m23 yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Murimfura cyane!! Twiyubake kd dukomeze no gufata mu mugongo Incike,Abapfakazi n’ipfubyi za Genocide. Ibikorwa mukora nindashyikirwa cyane.turabashyigikiye kd tuzafatanya mubikorwa byo kwiyubaka

nzeyimana yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Inkuru ni nziza, irarambuye kandi ijyanye n’igihe. Gusa, harimo udukosa mu nyandiko y’amazina haba irya Jenoside cg bamwe mu bantu mwavuzeho. Ni ukujya musoma neza mbere yo kohereza mu basomyi.

Giramata yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Inkuru ni nziza, irarambuye kandi ijyanye n’igihe. Gusa, harimo udukosa mu nyandiko y’amazina haba irya Jenoside cg bamwe mu bantu mwavuzeho. Ni ukujya musoma neza mbere yo kohereza mu basomyi.

Giramata yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka