Muri 2016 amakimbirane yo mu ngo yahitanye abantu 142

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi arahamagarira ba Mutimawurugo kurwanya amakimbirane yo mu ngo kuko akomeje guhitana abantu.

Ba Mutimawurugo barahamagarirwa kurwanya amakimbirane yo mu ngo kuko akomeje guhitana abantu
Ba Mutimawurugo barahamagarirwa kurwanya amakimbirane yo mu ngo kuko akomeje guhitana abantu

Yabitangarije i Nkumba mu Karere ka Burera, ubwo yasozaga Itorero rya ba Mutimawurugo, icyiciro cya kane, rigizwe n’abayobozi batandukanye bagize inzego z’abagore n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’umugore, tariki ya 12 Gashyantare 2017.

Minisitiri w’intebe Murekezi avuga Guverinoma y’u Rwanda itazakomeza kwihanganira Abanyarwanda bapfa bazize amakimbirane yo mu ngo.

Agira ati “Muzafate iya mbere mu kurwanya ku bufatanye n’izindi nzego zose zibishinzwe, amakimbirane abera mu ngo.

Ntabwo twakomeza kwihanganira ko aya makimbirane akomeza guhitana ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda.”

Imibare itangwa na Polisi y’igihugu igaragaza ko mu mwaka wa 2016 honyine, amakimbirane yo mu ngo yahitanye abantu 142, barimo abagore 78 n’abagabo 64.

Abakubiswe nabo bashakanye cyangwa abandi, bose hamwe ari 556, barimo 377 b’abagore hamwe n’abagabo 179.

bikaba ari ibintu agaya kuko bitajyanye n’indangagaciro z’abanyarwanda kuko kurwana ari umuco mubi.

Minisitiri w'Intebe Murekezi avuga ko iterambere ry'umuntu rihera mu mutima we
Minisitiri w’Intebe Murekezi avuga ko iterambere ry’umuntu rihera mu mutima we

Minisitiri w’intebe Murekezi avuga ko amakimbirane yo mu ngo nta terambere yageza ku baturage kuko ngo itera mbere rya mbere irhera mu mutima.

Agira ati “Iterambere rihera mu mutima wacu no mu bwenge bwacu. Iyo abantu barangwa n’umujinya no kwicana baba bakiri inyuma cyane mu iterambere. Ibi bigomba gucika burundu mu gihugu cyacu.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Nyirasafari Esperance avuga ko umusaruro wa ba Mutimawurugo bo mu byiciro byabanje ugaragaza impinduka.

Agira ati “Twavuga nk’uruhare bagenda bagaragaza mu kwita ku burere n’uburezi bw’abana bataye amashuri ndetse bakanayabasubizamo, gushishikariza imiryango kurya indyo yuzuye, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.”

Minisitiri Nyirasafari avuga ko ibyiciro bya ba Mutimawurugo byabanje biri gutanga umusaruro
Minisitiri Nyirasafari avuga ko ibyiciro bya ba Mutimawurugo byabanje biri gutanga umusaruro

Ba Mutimawurugo 456 barimo abagabo 20 ni bo basoje itorero bari bamazemo icyumweru. Biyemeje kwegera abaturage cyane cyane imiryango ibanye mu makimbarane bakabigisha, bakareka ayo makimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Family Violence iba mu bihugu byose byo ku isi.Abantu babigwamo ahanini,ni Abagore.Aho bapfa cyane ni muli Russia,China,Afghanistan,etc...Ubu tuvugana,muli Russia bamaze gushyiraho itegeko ryemerera abashakanye kurwana,ariko ntibicane!!!Ibi byose biterwa nuko abantu batemera kuyoborwa na Bible,bagakora ibyo bashatse.Nyamara bitwa Abakristu cyangwa Abaslamu.Niba abantu bakoraga ibyo Bible ivuga,isi yaba nziza.Bible isaba abashakanye gukundana,kubahana no kubabarirana.Ibabuza kuryamana n’abo batashakanye.Bible kandi itubuza kurwana,kwiba,kurya ruswa,kujya muli politike kuko bizana kutumvikana,etc...Ariko ibi byose ntibizaba mu isi nshya dutegereje dusoma muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Abantu bazaba bakundana kandi bareshya.Nta kibazo na kimwe bazagira.

KABAKA ISIDORE yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Aba ba mutima w’urugo bafate iya mbere mukurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bakwiye kudahishira ubwoko ubwo ari bwose bwihohoterwa babonye bakabibwira Polisi y’u Rwanda nayo tuziho kuba tayari mu kurirwanya. Aba ba mutima w’urugo kandi bakwiye kwigisha bagenzi babo uko bakwirinda amakimbirane yo mu miryango, kuko ariyo soko y’amakimbirane yo mu ngo. ni ukuvuga ko bagomba kuba umusemburo mu kwimakaza imibanire myiza hagati y’abashakanye mu rwego rwo gukumira ihohoterwa ribera mu ngo.Ndashima izi mpanuro minisitiri yagejeje kuri aba bamutima w’urugo barangije itorero.

Bahizi yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Uwomuco,nimubi

Emmanveri yanditse ku itariki ya: 12-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka