Mukwiye guhesha agaciro akazi mukora - Minisitiri Biruta

Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yasabye abashinzwe kugena agaciro k’ umutungo utimukanwa, kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo no kuba abanyamwuga mu guhesha agaciro akazi bakora.

Dr Vincent Biruta yasabye abakora akazi ko kugena agaciro k'umutungo Utimukanwa gukora ibikorwa bibahesha icyizere
Dr Vincent Biruta yasabye abakora akazi ko kugena agaciro k’umutungo Utimukanwa gukora ibikorwa bibahesha icyizere

Yabibasabye ubwo yatangizaga inama nyunguranabitekerezo y’Urugaga rw’ Abakora aka kazi, yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2016. Iyi nama yigaga ku buryo akazi bakora karushaho gutera imbere

Abagena agaciro k’umutungo utimukanwa, nibo bafite inshingano zo kwemeza agaciro k’umutungo cyane cyane mu gihe cyo kwimurwa (expropriation), kugena agaciro k’ingwate muri banki n’ibindi.

Minisitiri Biruta yabasabye gukora uko bashoboye bakaba abizerwa, bityo bikazatuma bagira uruhare ruhamye mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Uru rugaga rurasabwa gutunganya uyu mwuga kugira ngo bakore neza bagire indangagaciro nyazo, babe abanyamwuga kandi bahuze amakuru, icyakozwe n’umwe ntigitandukane cyane n’icy’undi.

Rukwiye kandi kugira amabwiriza atuma n’utandukira indangagaciro z’umwuga afatirwa ibyemezo akabiryozwa”.

Abagena agaciro biyemeje kurangwa n'Ubunyangamugayo
Abagena agaciro biyemeje kurangwa n’Ubunyangamugayo

Gatsirombo Egide uhagarariye uru rugaga, avuga ko bakomeje kwiyubaka mu kazi bakora, ariko ngo haracyari byinshi byo gukosorwa kugira ngo barusheho gukora neza no gutanga serivisi nziza mu buryo buboneye.

Ati “Itegeko ryo gutanga Ingurane ryasohotse muri 2015, byumvikane ko hari byinshi tugikora. Abantu baracyafite amakuru ku giti cyabo ku biciro biri ku isoko, turashaka kubihuza byose bikava mu rugaga, abantu bakabimenya”.

Gatsirombo avuga kandi ko hakiri imbogamizi y’abantu batarasobanukirwa n’uyu mwuga rimwe na rimwe bigateza impaka.

Ati “Turacyafite urugendo rwo gusobanurira abantu umwuga wacu, kuko umuntu ashobora kubaka inzu akoreshe miriyoni 500, nyamara agaciro kayo katageze kuri miriyoni 200, biragoye kubimwemeza kandi azi ayo yasohoye”.

Urugaga rw’abagena agaciro k’umutungo utimukanwa rugenwa n’itegeko, rukaba rwaragiyeho mu mwaka wa 2010.

kuri ubu abakorera mu gihugu cyose ni 97 abimenyereza aka kazi bagera kuri 60.

Nyuma y'Inama bafashe ifoto y' urwibutso
Nyuma y’Inama bafashe ifoto y’ urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka