Mukarange: Basanze amashanyarazi ya Mobisol yabafasha guhangana n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi

Abaturage bo mu Mujyi wa Kayonza ngo basanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba atangwa n’ikigo cya Mobisol yabafasha guhangana n’ikibazo cy’icuraburindi baterwa n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi asanzwe.

Babivuze tariki 30/05/2015 ubwo basobanurirwaga imikoreshereze y’amashanyarazi icyo kigo gitanga nyuma y’umuganda bakoranye n’abakozi ba cyo.

Umuyobozi w'ishamai rya Mobisol i Rwamagana,Dario Simbizi , yemeza ko abahawe ayo mashanyarazi yabafashije guhindura imibereho yabo.
Umuyobozi w’ishamai rya Mobisol i Rwamagana,Dario Simbizi , yemeza ko abahawe ayo mashanyarazi yabafashije guhindura imibereho yabo.

Ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi cyane cyane mu masaha y’umugoroba ni kimwe mu byo abatuye mu Mujyi wa Kayonza bakunze kugaragaza nk’ibibangamiye imikorere ya bo.

By’umwihariko, bamwe mu bacuruzi bavuga ko iyo amashanyarazi abuze mu masaha y’umugoroba hari igihe bafunga bagataha bikababera imbogamizi y’imikorere kandi bahora bashishikarizwa gukora amasaha 24.

Nyuma y’umuganda bamwe mu baturage bo muri uwo murenge bakoranye n’abakozi b’ikigo cya Mobisol basobanuriwe uko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba icyo kigo gitanga akoreshwa, bamwe bavuga ko bayabona nk’igisubizo cyabafasha guhangana n’icuraburindi baterwa n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi asanzwe, nk’uko Hategekimana Eugene utuye mu mujyi wa Kayonza yabyemeje.

Ikigo cya Mobisol cyatangiye gukorera mu Rwanda mu kwa mbere 2014 kikaba kimaze gucanira ingo zisaga 5000.

Mu gukwirakwiza ayo mashanyarazi ngo cyibanda ku bice by’icyaro aho amashanyarazi asanzwe ataragera, kandi ngo hari impinduka zigenda zigaragara kuri bene abo baturage nk’uko Dario Simbizi ukuriye ishami rya Mobisol i Rwamagana abivuga.

Abakozi ba Mobisol babanje kwifatanya n'abaturage mu muganda mbere yo kubasobanurira uko amashanyarazi batanga akoreshwa.
Abakozi ba Mobisol babanje kwifatanya n’abaturage mu muganda mbere yo kubasobanurira uko amashanyarazi batanga akoreshwa.

Kugeza ubu icyo kigo ngo gitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku mafaranga y’u Rwanda 642,500 yishyurwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Abakozi b’icyo kigo ni bo bayashyirira umuturage mu nzu kandi agahabwa radio na televiziyo bikoreshwa n’ayo mashanyarazi.

Uyashaka ku ikubitiro ngo yishyura 30,900 nyuma akajya yishyura 17,100 buri kwezi mu gihe cy’imyaka itatu.

Icyo kigo cyatangiranye intego yo kugeza amashanyarazi mu ngo ibihumbi 49 n’amashuri 1000 yo mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko kuva mu ntangiriro z’ukwa gatanu 2015 cyafashe gahunda yo gukwirakwiza ayo mashanyarazi mu ntara zose.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka