Mujye mutwishyuza umwenda w’inshingano tubafitiye - Perezida Kagame

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwibutsa abayobozi inshingano zabo mu gihe baba bibagiwe cyangwa bazirengagije, kuko ari ko kazi bashinzwe.

Perezida Kagame aramutsa abaturage baje kumwakira
Perezida Kagame aramutsa abaturage baje kumwakira

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 13 Gashyantare 2017, mu kiganiro yagiranye n’abatuye bo mu Murenge wa Matimba n’uwa karangazi ho mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati “Bagenzi banjye dukorana nabo bagerageza kwihutisha ibintu, hari ubwo ibibazo bibabana byinshi bakibagirwa. Ntago dushaka abibagirwa ariko mu gihe byabaye mujye muhaguruka mwishyuze kuko ni umwenda tubafitiye ni uburenganzira bwanyu.”

Yakomeje agira ati" Mujye mubibabaza igisubizo nikitabanyura mushake izindi nzira mubitugezeho tubibabaze, kuko ni uburenganzira bwanyu."

Yibukije aba baturage ko bagomba gukomera ku mutekano w’igihugu, kandi buri wese akabigiramo uruhare, kugira ngo hatagira mugenzi we uhungabana.

Ati" Buri wese akwiye kuba umurinzi wa mugenzi we, akaba n’umurinzi w’igihugu muri rusange kuko Umutekano iyo ubuze, amashuri, ubuzima, umusaruro uva mu bikowa bitandukanye Ntuboneka. Umutekano iyo ubaye muke uhungabanya buri kintu."

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko batagomba kujya bikubira ibyagenewe abaturage
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko batagomba kujya bikubira ibyagenewe abaturage

Perezida Kagame kandi mu ruzinduko yagiriye muri iyi Mirenge yombi yibukije abayobozi ko batagomba kujya bikubira ibyagenewe abaturage, abasaba kugira ubufatanye hagati yabo n’abaturage buri wese ashyira mu bikorwa uko bikwiye inshingano ze.

Ati “Bagira gutya bagafata amafaranga ya za mitiweli bakayashyira mu bindi. Ibyo ntago ari byo.”

Perezida Kagame yijeje abaturage ba Karangazi kubakiza umwijima n’udutadowa

Aganiriza abaturage bo mu Murenge wa Karangazi, yabijeje ko Leta iri gukora ibishoboka byose ngo ibagezeho amashanyarazi bakava mu mwijima kandi abizeza ko biri kwihutishwa kugira ngo ayo mashanyarazi abagereho.

Yanabasabye kandi gufatanya bagakora ibibateza imbere bakikura mu bukene, ngo kuko nta Munyarwanda waremewe Gukena.

Ati" Mwiheranwa n’amateka yatumye abantu bakena. Nimuze tuyasige inyuma, dufatanye mu mbaraga dufite nk’Abanyarwanda tuve mu bukene, kuko tutaremewe ubukene."

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri aka Karere ka Nyagatare rwakomereje ahubakwa Hoteli ya EPIC no ku ruganda ruconga amabuye yo mu bwoko bwa Granite rukayabyazamo "amakaro" akoreshwa mu bwubatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Twishimira ibyo umukuru w’igihugu ageza ku baturage, nuburyo abegera kandi akabumva

kamanzi yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Ubuyobozi bwegerejwe abaturage na perezida akabasanga aho batuye akabegera. Ubu nibwo buyobozi bwiza mbonye kuva navuka

kamanzi yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Ramba mzee wacu,twakwishimiye cyanee!

Eugene yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Nyakubahwa twishimiye urugendo yagiranye n’abaturage lmana imuhe umugisha

muhire wilson yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka