Muhanga: Bimwe mu byo akarere kise imihigo byanenzwe

Bamwe mu bakuriye isuzuma ry’imihigo banenze imwe mu mihigo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwashyize mu mihigo, bavuga ko bisanzwe mu nshingano basabwa.

Abakurikiye isuzumwa ry'imihigo bunguranaga ibitekerezo bashishoza
Abakurikiye isuzumwa ry’imihigo bunguranaga ibitekerezo bashishoza

Imwe muri iyo mihigo gushyira amakuru ku rubuga rwa internet rw’Akarere, gukemura ibibazo by’abaturage no gutera ibiti byera imbuto ziribwa.

Munyurangabo Alphonse umwe mu bakuriye komite ishinzwe isuzuma ry’imihigo, yanenze yivuye inyuma iyo mihigo avuga ko idakwiye gusinywa kuko ngo ari ibintu bihoraho mu nshingano z’abakozi.

Yagize ati “Gushyira amakuru ku rubuga, guha abaturage imbuto z’ibiti biribwa, gukemura ibibazo by’abaturage, ibyo ni inshingano z’umukozi si umuhigo. Ibyo ntabwo ari byo wahigira mu bandi bagabo!”

Uwamaliya avuga ko imihigo yanenzwe iba yaratekerejweho ku buryo bugirira abaturage akamaro
Uwamaliya avuga ko imihigo yanenzwe iba yaratekerejweho ku buryo bugirira abaturage akamaro

Yabinengeye mu biganiro abayobozi b’akarere bagiranye n’abagize komite ishinzwe isuzuma ry’imihigo, nyuma y’igikorwa cyo gusura ibikorwa by’imihigo y’Akarere ka Muhanga, tariki 27 Mutarama 2017.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice avuga ko kunenga iyi mihigo nta shingiro bifite kuko nk’urugero, gushyira amakuru ku rubuga rw’Akarere ari uburyo bwo kugaragaza ibyo gakora n’isura nyayo y’Akarere.

Ati “Nko gukemura ibibazo by’abaturage bigabanya imfu z’abagore n’abagabo bapfa imitungo, ntabwo rero ari inshingano zihoraho z’umukozi gusa ahubwo bigomba guhabwa umwanya bigakemurwa.”

Mureshyankwano avuga ko Umuhigo wo gushyira amakuru ku rubuga rw'Akarere ari ngombwa kuko worohereza abaturage kumenya isura y'Akarere kabo batiriwe bakubita amaguru.
Mureshyankwano avuga ko Umuhigo wo gushyira amakuru ku rubuga rw’Akarere ari ngombwa kuko worohereza abaturage kumenya isura y’Akarere kabo batiriwe bakubita amaguru.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo wari ukuriye itsinda risuzuma imihigo ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, yavuze ko imihigo yanenzwe nta kibazo ifite kuko ibikorwa byose biba bishingiye ku iterambere ry’ababishyiriweho.

Ati “Nk’iki cyo gushyira amakuru ku rubuga rw’akarere ni ingenzi, kuko tugeze mu gihe cy’ikoranabuhanga aho amakuru y’akarere agomba gushakwa abantu batavunitse baza ku biro by’Akarere.”

Muri rusange Intara igaragaza ko hari imihigo myinshi y’Akarere ka Muhanga iri mu ibara ry’icyatsi, ni ukuvuga ko iri hejuru ya 80% ariko hakaba n’iri mu ibara ry’umuhondo, ni ukuvuga 50%.

Guverineri Mureshyankwano avuga ko ikwiye gushyirwamo imbaraga mu mezi atatu ari imbere ikaba yeshejwe. Muhanga iri ku mwanya wa gatandatu ikazaza ku wa mbere uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka