Muhanga: Abahinzi bemerewe gufashwa kwishyura ibikoresho byo kuhira

Minisitiri w’Intebe Dr. Anastase Murekerezi yatangaje ko Leta izakora ibishoboka byose igafasha abahinzi kugura ibikoresho byo kuhira imyaka kugira ngo ituma.

Ministiri Murekezi Yifatanyije n'abaturage ba Muhanga kuhira ibigori mu muganda
Ministiri Murekezi Yifatanyije n’abaturage ba Muhanga kuhira ibigori mu muganda

Yabitangarije mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, aho yitabiriye umuganda rusange wo gusoza Ukwezi kwa Mutarama.

Uyu muganda wakozwe abaturage buhira ibigori mu gishanga cya Takwe mu Murenge wa Shyogwe ahakorera Koperative Tuzamurane ifite ibigori ku buso bwa hegitari 100.

Mu izina ry’Abahinzi bo mu Murenge wa Cyeza, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice yavuze ko kugira ngo abahinzi boroherwe no kwishyura inguzanyo y’ibikoresho by’ubuhinzi, hakwiye kubaho uburyo bwo kuborohereza kwishyura igihe kirekire.

Yagize ati “Turifuza ko abahinzi bajya bishyura ku bihembwe by’ihinga bitandukanye imashini zivomera, kugira ngo babashe kuhira kandi bitegure bihagije, kugira ngo tutazongera gutungurwa n’amapfa”.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yemeye ko Minisiteri zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuhinzi, zigiye gukorana kugira ngo amabanki abashe gukorana n’abahinzi bavomere imyaka yabo.

Yagize ati “Turabibemereye nk’uko Meya yabisabye. Inkunga ya nkunganire ya 50% iragumaho, kandi inguzanyo yishyurwe mu mezi menshi ku mashini kugira ngo bishoboke, kandi Minisiteri zose turafatanya kugira ngo ibi bikorwa bikomeze bitere imbere”.

Minisitiri w'Intebe Murekezi yijeje abahinzi ko Leta izabatera inkunga ishoboka kugira ngo bahangane n'amapfa
Minisitiri w’Intebe Murekezi yijeje abahinzi ko Leta izabatera inkunga ishoboka kugira ngo bahangane n’amapfa

Minisitiri w’Intebe avuga ko buri mwaka w’ingengo y’imari hagomba kujya hateganywa ibikorwa byita ku gufata no kubika neza amazi, kandi za Minisiteri z’ubuhinzi, ubutegetsi bw’igihugu, iy’ubukungu na MINEACOM n’iy’umutungo kamere zigafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abaturage ko Perezida Kagame abashimira uburyo bakomeje guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ngo nawe ntazabatererana mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Umukuru w’igihugu arabakangurira gukora cyane kandi arabizeza ko hejuru yo gukora, Umunyarwanda uzagira ikibazo kandi yarakoze azagobokwa ntiyicwe n’inzara. Ibi kandi yarabyerekenye ubwo ubushize abahinzi bamwe baburaga imvura”.

Mu bundi butumwa, Minsitiri w’Intebe yatanze, yasabye abaturage kwitegura umunsi mukuru w’intwari uzaba ku itariki ya 01 Gasahyantare 2017 ufite insanganyamatsiko igira iti, “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.

Abaturage bose baturiye ahari amazi bategetswe kuvomera ibihingwa kugira ngo bituma.jpg
Abaturage bose baturiye ahari amazi bategetswe kuvomera ibihingwa kugira ngo bituma.jpg
Nyuma y'umuganda Minisitiri w'intebe yerekeza ahagiye kubera ibiganiro n'abaturage
Nyuma y’umuganda Minisitiri w’intebe yerekeza ahagiye kubera ibiganiro n’abaturage
Minisitiri w'Intebe yabwiye abaturage ko Umukuru w'igihugu ahora azirikana abahinga ntibeze bakagobokwa batishwe n'inzara
Minisitiri w’Intebe yabwiye abaturage ko Umukuru w’igihugu ahora azirikana abahinga ntibeze bakagobokwa batishwe n’inzara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka